Nyuma yo kudabagiza Abaturarwanda mu cy’Isi DSTv yapfunduye akandi gaseke

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kompanyi ya DSTv Rwanda icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyana na ryo, ari na yo rukumbi yari ifite uburenganzira bwo kwerekana imikino y’Igikombe cy’Isi mu Rwanda, nyuma y’ubwasisi bwatumye Abaturarwanda babasha kureba iyi mikino, yanazanye impano y’iminsi mikuru, aho uguze ifatabuguzi iryo ari ryo ryose, ahabwa iryisumbuyeho.

Kuva ku itariki 19 Ukuboza 2022 kugeza ku ya 24 Mutarama 2023 ubu umuntu usanzwe afite ifatabuguzi rya DSTv ry’ukwezi iryo ari ryo yose yongereweho iryisumbuye ndetse n’abazarigura muri iki gihe bazahita bahabwa iryisumbuyeho.

Izindi Nkuru

DSTv Rwanda ivuga ko iyi ari impano yageneye abafatabuguzi bayo n’abifuza kuba abakiliya bayo muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Umuyobozi mukuru wa Tele 10 Group, Muhirwa Augustin, yavuze ko nyuma y’Igikombe cy’Isi DSTv ikomeje kugeza ku bakiliya bayo ibyiza byumwihariko kuri shene zayo nziza isanganywe.

Ati “Dufite film nziza udashobora kubona ahandi, dufite ibiganiro by’abana udashobora kubona abandi, amakuru meza umuntu yakwifuza kureba,…DSTv ntabwo ari iy’abakunda football gusa.”

Agaruka kuri ubu bwasisi bushya buje nk’impano y’iminsi mikuru, Muhirwa Augustin yagize ati “Umuntu uguze ifatabuguzi, ahabwa irindi fatabuguzi ryisumbuye, ni ikintu cyiza ko umuntu uguze ifatabuguzi runaka, ahabwa irindi ryisumbuye. Uko baryohewe n’imikino myiza, ni ko bagomba kuryoherwa n’ibindi biganiro bitandukanye.”

Agaruka ku mikino, yavuze kandi ko n’ubundi DSTv isanganywe amashene 20 ya siporo ikaba ikomeje kuza ku isonga mu kwerekana imikino itandukanye irimo n’iyo abantu badashobora gusanga ahandi.

Ati “Nta mpamvu yo kujya gushakira imikino mu kabari kandi mu masaha akuze, nta mpamvu yo kujya kuvumba amashusho mu baturanyi kandi na we wayatunga, DSTv irahari kandi irabategereje.”

DSTv Rwanda kandi itangaza ko ifatabuguzi ry’ibihumbi 31 Frw ryafashije abantu kureba imikino y’Igikombe cy’Isi, nubundi ni ryo fatabuguzi rizafasha abafatabuguzi kuzareba imikino iri mu yikunzwe ku Isi ya champions league.

Nanone kandi dekoderi ya DSTv ubu irakomeza kugura ibihumbi 20 Frw ndetse ikazana n’ifatabuguzi rizwi nka access na ryo kandi rizahita rijyana n’iyi poromosiyo yashyizweho kuko izahita izana n’ifatabuguzi ryisumbuyeho rya family.

Kuba dekoderi ya DSTv igura ibihumbi 20 Frw iriho n’ifatabuguzi rya Access rigura 14 700 Frw bivuze ko iyi dekoderi iba yaguzwe 5 300 Frw.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri DSTv Rwanda, Edmon Nkusi yavuze ko abumva ko DSTv ari iy’abifite atari byo kuko nkuko iyi sosiyete yafashije abantu kureba imikino y’Igikombe cy’Isi, byerekanye ko ifatabuguzi ry’iyi kompanyi rihendutse.

Ku bakomeje kwibaza niba ibiciro by’ifatabuguzi rya DSTv bizagabanywa, Nkusi Edmon yavuze ko bashonje bahishiwe, ati “DSTv hari icyo ibahishiye, hari agaseke gapfundikiye, umunsi nugera izagapfunduka kandi ni vuba aha.”

Umuyobozi wa Tele 10 Group Muhirwa Augustin yavuze ko muri DSTv hahora ibyiza
Umuyobozi ushinzwe kumenyakanisha ibikorwa muri DSTv Rwanda Nkusi Edmond yavuze ko abumba ko DSTv ari iy’abifite atari byo

Abanyamakuru bafashije DSTv mu mikino y’Igikombe cy’Isi bashimwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru