Yongeye gufata ku Ibendera: Undi mugisha wasekeye umuto muri Guverinoma y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Yvan Butera uherutse gufata ku ibendera ry’u Rwanda arahirira kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, hatarashira ukwezi yongeye kurifataho imbere y’umuyobozi w’Umurenge, arahirira kubana mu buryo bw’amategeko n’umukunzi we.

Tariki 30 Ugushyingo 2022, Dr Yvan Butera yarahiriye inshingano yari yashyizwemo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho yamugize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.

Izindi Nkuru

Hatarashira ukwezi arahiriye kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda, uyu muyobozi ukiri muto yanarahiriye kuzabana uko we n’umukunzi we Diana Kamili babyiyemeje nyuma yo kumva icyo amategeko asaba abashyingiranywe.

Dr Butera n’umukunzi we basezeranye

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Dr Yvan Butera na Diana Kamili, wabereye mu Biro by’Umujyi wa Kigali, uyoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge.

Dr Yvan Butera ubu ni we muto muri Guverinoma y’u Rwanda dore ko afite imyaka 32 gusa, ubwo yari amaze kurahirira izi nshingano, umukunzi we Diana Kamili ubu wamaze kuba umugore we mu buryo bw’amategeko, yamugaragarije urwo amukunda ndetse amwifuriza ishya n’ihirwe.

Diana Kamili wifashishije ifoto ya Dr Butera ubwo yarahiraga, yagize ati Birenze kuba untera ishema Dr Yvan Butera. Arangije ashyiraho akarangabyiyumvira k’umutima gasobanura urukundo.

Biteganyijwe ko indi mihango yo gushyingiranwa hagati ya Dr Butera na Diana Kamili izaba mu minsi micye iri imbere.

Yari aherutse kurahirira kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru