Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yafashe ikindi cyemezo gikomeye cyo kubahiriza ibyo yasabwe byo gusubira inyuma

radiotv10by radiotv10
23/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yafashe ikindi cyemezo gikomeye cyo kubahiriza ibyo yasabwe byo gusubira inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uravuga ko nubwo ukomeje gushotorwa ukagabwaho ibitero ariko wiyemeje kubahiriza ibyo wasabwe, ndetse ko none ku wa Gatanu, utanga ku mugaragarago kamwe mu duce wari warafashe.

Ibi bikubiye mu itangazo twifashishije twandika iyi nkuru nka RADIOTV10 ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, rivuga ko uyu mutwe wafashe icyemezo nyuma yo kugirana inama n’amatsinda y’ingabo zahawe gukurikirana iyubahirizwa ry’imyanzuro yafatiwe uyu mutwe.

Muri ayo matsinda harimo iry’ingabo rihuriweho n’Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF), yagiranye inama ebyiri mu bihe bitandukanye; iyabaye tariki 12 Ukuboza n’iyo ku ya 22 Ukuboza 2022 zombi zabereye i Kibumba mu gace kafashwe na M23.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka rivuga ko “nubwo hari ibitero biri kugabwa ku birindiro byacu ndetse hakaba hari ibikorwa byo kwica abaturage bikorwa na Guverinoma ya DRC, M23 ikomeje kubahiriza ubushake bw’akarere, bityo rero yemeye gutanga ibirindiro byayo bya Kibumba ikabishyikiriza EACRF.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Iki kimenyetso cyiza cy’ubushake cyakozwe mu izina ry’amahoro, kikaba gishingiye ku myanzuro yavuye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Luanda muri Angola ku ya 23 Ugushyingo 2022.”

M23 ikomeza ivuga ko yizeye ko na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo izabyaza umusaruro aya mahirwe ikazana amahoro mu Gihugu.

Iri tangazo risoza ritumira itangazamakuru kuza gukurikirana igikorwa cyo guhererekana aka gace ka Kibumba, M23 igashyikiriza EACRF, rivuga ko biza kuba saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu ubanziriza Noheli.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, yavuze ko yizeye ko M23 izubahiriza ibyo yasabwe byo gusubira inyuma ikava mu bice yafashe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 16 =

Previous Post

DRC: Abanyapolitiki batangiye kurebana ay’ingwe kubera ibyatangajwe na Moïse Katumbi

Next Post

Perezida Ruto yavuze ikintu gitangaje azakuramo ayo azishyura umugore we wamutsinze muri ‘betting’

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Ruto yavuze ikintu gitangaje azakuramo ayo azishyura umugore we wamutsinze muri ‘betting’

Perezida Ruto yavuze ikintu gitangaje azakuramo ayo azishyura umugore we wamutsinze muri ‘betting’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.