M23 yafashe ikindi cyemezo gikomeye cyo kubahiriza ibyo yasabwe byo gusubira inyuma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 uravuga ko nubwo ukomeje gushotorwa ukagabwaho ibitero ariko wiyemeje kubahiriza ibyo wasabwe, ndetse ko none ku wa Gatanu, utanga ku mugaragarago kamwe mu duce wari warafashe.

Ibi bikubiye mu itangazo twifashishije twandika iyi nkuru nka RADIOTV10 ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, rivuga ko uyu mutwe wafashe icyemezo nyuma yo kugirana inama n’amatsinda y’ingabo zahawe gukurikirana iyubahirizwa ry’imyanzuro yafatiwe uyu mutwe.

Izindi Nkuru

Muri ayo matsinda harimo iry’ingabo rihuriweho n’Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF), yagiranye inama ebyiri mu bihe bitandukanye; iyabaye tariki 12 Ukuboza n’iyo ku ya 22 Ukuboza 2022 zombi zabereye i Kibumba mu gace kafashwe na M23.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka rivuga ko “nubwo hari ibitero biri kugabwa ku birindiro byacu ndetse hakaba hari ibikorwa byo kwica abaturage bikorwa na Guverinoma ya DRC, M23 ikomeje kubahiriza ubushake bw’akarere, bityo rero yemeye gutanga ibirindiro byayo bya Kibumba ikabishyikiriza EACRF.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Iki kimenyetso cyiza cy’ubushake cyakozwe mu izina ry’amahoro, kikaba gishingiye ku myanzuro yavuye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Luanda muri Angola ku ya 23 Ugushyingo 2022.”

M23 ikomeza ivuga ko yizeye ko na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo izabyaza umusaruro aya mahirwe ikazana amahoro mu Gihugu.

Iri tangazo risoza ritumira itangazamakuru kuza gukurikirana igikorwa cyo guhererekana aka gace ka Kibumba, M23 igashyikiriza EACRF, rivuga ko biza kuba saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu ubanziriza Noheli.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, yavuze ko yizeye ko M23 izubahiriza ibyo yasabwe byo gusubira inyuma ikava mu bice yafashe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru