• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Abanyapolitiki batangiye kurebana ay’ingwe kubera ibyatangajwe na Moïse Katumbi

radiotv10by radiotv10
22/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRC: Abanyapolitiki batangiye kurebana ay’ingwe kubera ibyatangajwe na Moïse Katumbi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umunyapolitiki w’umuherwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi atangaje ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu, abanyapolitiki bo muri iki Gihugu bari mu ihangana rikomeye kubera amahitamo y’uruhande bashyigikiye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Moïse Katumbi yabwiye France 24 na RFI ko yiyemeje kuva mu ihuriro ‘Union Sacrée’ risanzwe rishyigikiye Perezdia Felix Tshisekedi, ndetse ko yiyemeje kuzatanga kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2023.

Ni icyemezo cyateje impagarara mu banyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko abari muri iri huriro, bavuze ko uyu munyapolitiki yabatengushye.

Ibi byatumye kandi abanyapolitiki batandukanye muri iki Gihugu, bagaragaza uruhande bashyigikiye hagati ya Moïse Katumbi na Felix Tshisekedi bashobora kuzahangana muri aya matora.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 20 Ukuboza 2022, Moïse Katumbi yanagaragarije abo mu ishyaka rye ER (Essemble pour la Republique) imigabo n’imigambi ye iganisha kuri iki cyemezo yafashe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, Abadepite bo mu ihuriro ‘Union Sacrée’ bagaragaje ko bakomeje gushyigikira à Félix Tshisekedi ndetse ko bazamuba inyuma kugeza ubwo azaba yabonye intsinzi muri 2023.

Depite Mulamba Mputu yagize ati “Dutangaje ku mugaragaro nk’ihuriro Union sacrée ko tugishyigikiye Perezida wa Repubulika, Umukuru w’Igihugu nyakubahwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, kandi ko tuzamuba inyuma kugeza ku ntsinzi ya 2023.”

Uyu mudepite kandi yavuze ko mu gihe cy’amasaha 24 abagize iri huriro Union sacrée bagomba kuba bagaragaje uruhande bahagazemo, “kuva ku Badepite, abasenateri, abaminitiri ndetse n’abandi bayoboye ibigo bya Leta.”

Abanyapoilitiki bshyigikiye Moise Katumbi na bo bakomeje kugaragaza ko bishimiye iki cyemezo yafashe ndetse ko bazamuba inyuma kugeza ubwo azaba abonye intsinzi yo kuyobora Congo Kinshasa agasimbura Tshisekedi bashinja kuzambya ibintu.

Kuva uyu munyapolitiki yatangaza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2023, bamwe mu banyapolitiki banafite imyanya ikomeye mu butegetsi bukuru muri Congo Kinshasa, na bo bagaragaje ko bamushyigikiye barimo na bamwe mu bagize Guverinoma banahisemo kwegura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Uko Urukiko rwakiranuye iby’umukobwa wafashwe aryamanye n’umwana w’umuhungu akisobanura ko bakundana

Next Post

M23 yafashe ikindi cyemezo gikomeye cyo kubahiriza ibyo yasabwe byo gusubira inyuma

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
M23 yafashe ikindi cyemezo gikomeye cyo kubahiriza ibyo yasabwe byo gusubira inyuma

M23 yafashe ikindi cyemezo gikomeye cyo kubahiriza ibyo yasabwe byo gusubira inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.