Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Abanyapolitiki batangiye kurebana ay’ingwe kubera ibyatangajwe na Moïse Katumbi

radiotv10by radiotv10
22/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRC: Abanyapolitiki batangiye kurebana ay’ingwe kubera ibyatangajwe na Moïse Katumbi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umunyapolitiki w’umuherwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi atangaje ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu, abanyapolitiki bo muri iki Gihugu bari mu ihangana rikomeye kubera amahitamo y’uruhande bashyigikiye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Moïse Katumbi yabwiye France 24 na RFI ko yiyemeje kuva mu ihuriro ‘Union Sacrée’ risanzwe rishyigikiye Perezdia Felix Tshisekedi, ndetse ko yiyemeje kuzatanga kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2023.

Ni icyemezo cyateje impagarara mu banyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko abari muri iri huriro, bavuze ko uyu munyapolitiki yabatengushye.

Ibi byatumye kandi abanyapolitiki batandukanye muri iki Gihugu, bagaragaza uruhande bashyigikiye hagati ya Moïse Katumbi na Felix Tshisekedi bashobora kuzahangana muri aya matora.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 20 Ukuboza 2022, Moïse Katumbi yanagaragarije abo mu ishyaka rye ER (Essemble pour la Republique) imigabo n’imigambi ye iganisha kuri iki cyemezo yafashe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, Abadepite bo mu ihuriro ‘Union Sacrée’ bagaragaje ko bakomeje gushyigikira à Félix Tshisekedi ndetse ko bazamuba inyuma kugeza ubwo azaba yabonye intsinzi muri 2023.

Depite Mulamba Mputu yagize ati “Dutangaje ku mugaragaro nk’ihuriro Union sacrée ko tugishyigikiye Perezida wa Repubulika, Umukuru w’Igihugu nyakubahwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, kandi ko tuzamuba inyuma kugeza ku ntsinzi ya 2023.”

Uyu mudepite kandi yavuze ko mu gihe cy’amasaha 24 abagize iri huriro Union sacrée bagomba kuba bagaragaje uruhande bahagazemo, “kuva ku Badepite, abasenateri, abaminitiri ndetse n’abandi bayoboye ibigo bya Leta.”

Abanyapoilitiki bshyigikiye Moise Katumbi na bo bakomeje kugaragaza ko bishimiye iki cyemezo yafashe ndetse ko bazamuba inyuma kugeza ubwo azaba abonye intsinzi yo kuyobora Congo Kinshasa agasimbura Tshisekedi bashinja kuzambya ibintu.

Kuva uyu munyapolitiki yatangaza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2023, bamwe mu banyapolitiki banafite imyanya ikomeye mu butegetsi bukuru muri Congo Kinshasa, na bo bagaragaje ko bamushyigikiye barimo na bamwe mu bagize Guverinoma banahisemo kwegura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 6 =

Previous Post

Uko Urukiko rwakiranuye iby’umukobwa wafashwe aryamanye n’umwana w’umuhungu akisobanura ko bakundana

Next Post

M23 yafashe ikindi cyemezo gikomeye cyo kubahiriza ibyo yasabwe byo gusubira inyuma

Related Posts

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

by radiotv10
09/07/2025
0

In Brussels, Belgium, A lawsuit was filed against nine family members including the wife of the president of the Democratic...

IZIHERUKA

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha
MU RWANDA

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

11/07/2025
Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

11/07/2025
Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yafashe ikindi cyemezo gikomeye cyo kubahiriza ibyo yasabwe byo gusubira inyuma

M23 yafashe ikindi cyemezo gikomeye cyo kubahiriza ibyo yasabwe byo gusubira inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.