Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Babwiwe ko ibyo bacuruza bitera umwanda bakora ikintu kidasanzwe

radiotv10by radiotv10
28/12/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rubavu: Babwiwe ko ibyo bacuruza bitera umwanda bakora ikintu kidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abacuruzi b’imbuto mu isoko rya Rugerero riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bakoze igisa n’imyigaragambyo bagaragaza agahinda batewe no kwangirwa kuzipakurura ngo bazicuruze bababwira ko zitera umwanda.

Aba bacuruzi bari babukereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, bagiye gushaka imibereho nkuko bisanzwe, batunguwe no kwangirwa gupakurura ibicuruzwa byabo.

Umwe muri aba bacuruzi usanzwe acuruza imyembe, aganira na RADIOTV10, yagize ati “Gitifu wacu w’uyu Murenge wa Rugerero yanze ko dupakurura ngo imyembe yacu itera umwanda, ngo igira gute, ngo abantu ntibagira inzira…”
Uyu mucuruzi avuga ko ikibabaje ari uko baje gucururiza ibi bicuruzwa byabo hano boherejwe n’ubuyobozi bw’Akarere, none ubuyobozi buri munsi yabwo butangiye kubaburabuza. Ati “Nk’Akarere katwohereje hano nikabikemure kagira aho katwerekeza.”

Aba bacuruzi bavuga ko bari kubwirwa ko bagomba kujya gucururiza ahitwa muri Bikoro batanazi, bavuga ko aho bari koherezwa batabona abakiliya.

Undi mucuruzi ati “Ndi kumva abahazi bavuga ngo ni ahantu haba abashumba, ngo ni mu mabuye, nta modoka yahamanuka ngo ihazamuke.”

Bavuga ko iki cyemezo bafatiwe cyahise kibagusha mu gihombo nyamara basanzwe bafite imiryango batunze, kandi ko ntahandi bakura amikoro atari muri ubu bucuruzi bwabo, bityo ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora.

Uyu mucuruzi yakomeje agira ati “Iyi myembe yacu ubuyobozi buratwishyura kuko imyembe yacu icuruzwa mu gitondo, ubu yakagombye kuba irangiye. Ubwo rero ubuyobozi bugomba kutwishyura kuko ntakindi kintu turi bukoreshe.”

Aba bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubakemurira ikibazo mu maguru mashya kuko bitabaye ibyo na bo baraba babayeho badafite umutekano.

Evariste Nzabahimana uyobora Umurenge wa Rugerero, yemeye ko aba bacuruzi babujijwe gucururiza iyi myembe muri iri soko rya Rugerero ngo kuko iteza umwanda.

Yagize ati “Ntabwo ari ahantu hakwiriye ku buryo bahacururiza imbuto abantu barya, byahateje umwanda munini, hari irindi soko twabateguriye rya Bikoro riteguye ku buryo ubwo bucuruzi bwahabera, niho rero twabohereje gukorera.”

Yahakanye ibivugw ako aho hoherejwe aba bacuruzi hadakwiye, avuga ko ari imihini mishya itera amabavu kuko aba bacuruzi batahamenyereye ariko ko nibahamenyera bazahishimira.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jérôme says:
    3 years ago

    None aho Bikoro ho niho hakenewe umwanda?Ahubwo hari ibicuruzwa bishobora gutera umwanda niyo mpamvu ingufu ari kugirira isuku iyo myembe.Kuruta kuyohereza ahandi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Umunyamideri w’Umunyarwakazi yahawe impano yimodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Next Post

Urusengero rwashyizwe ku isoko bigatungura benshi hatangajwe impamvu ruri kugurishwa

Related Posts

Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
20/10/2025
0

Every new week is a quiet reset, a chance to step forward without dragging the emotional and mental clutter of...

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
1

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
20/10/2025
0

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

19/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urusengero rwashyizwe ku isoko bigatungura benshi hatangajwe impamvu ruri kugurishwa

Urusengero rwashyizwe ku isoko bigatungura benshi hatangajwe impamvu ruri kugurishwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.