Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ingabo z’u Rwanda anagaruka ku batabarukiye ku rugamba

radiotv10by radiotv10
31/12/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ingabo z’u Rwanda anagaruka ku batabarukiye ku rugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yageneye ubutumwa Ingabo z’u Rwanda, azishimira ubwitange bukomeje kuziranga, anihanganisha imiryango y’abagiye baburira ubuzima bwabo mu nshingano zabo.

Ni mu butumwa busanzwe butangwa n’Umukuru w’u Rwanda buri mpera z’umwaka, aho ubw’uyu mwaka Perezida Paul Kagame yatangiye avuga ko yifuriza umwaka mushya muhire wa 2023 abagabo n’abagore bo mu gisirikare cy’u Rwanda.

Yakomeje agira ati “Mu gihe turi gusatira impera za 2022, ndifuza kubashimira imikorere yanyu y’intangarugero, gukora cyane kandi kinyamwuga mu gushyira mu bikorwa inshingano zanyu mu kurinda abaturage n’ubusugire bw’u Rwanda ndetse n’uburyo mwitwara mu bibazo bibangamiye umutekano mu kugarura amahoro.”

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda kandi yavuze ko abasirikare b’u Rwanda ndetse n’abo mu zindi nzego z’umutekano z’u Rwanda bakomeje kwitwara neza mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Bihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika birimo Mozambique aho barwanya ibikorwa by’iterabwoba ndetse no muri Repubulika ya Centrafrique mu kugarura amahoro.

Ati “Abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, bakomeje kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda, bagaragaza indangagaciro nziza zituranga. Ndagira ngo mbashimire byimazeyo mwese uburyo mukomeje gutuma Igihugu cyacu kigira ishema.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yaboneyeho gushimira abo bose boherejwe mu butumwa bakaba basoje umwaka batari kumwe n’imiryango yabo, abashimira umuhate ukomeje kubaranga.

Yanagarutse ku bagiye baburira ubuzima bwabo muri izi nshingano ubwo bariho bakorera Igihugu cyabo ndetse n’Isi muri uyu mwaka wa 2022.

Ati “Mbikuye ku mutima nihanganishije imiryango yabo, mbasezeranya ko ubuyobozi ndetse n’Abanyarwanda bifatanyije namwe.”

Yasoje yibutsa ko intangiro z’umwaka ari amahirwe yo kongera kwiyibutsa no kwiyemeza kurushaho kurinda Igihugu cy’u Rwanda bimwe mu bikorwa bishobora kugihungabanya, bityo kikarushaho gukomeza gutera imbere mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza y’abagituye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Iyegura ry’umusubirizo ry’Abaminisitiri muri DRC ryatumye Tshisekedi afata icyemezo gikomeye

Next Post

Inkuru ibabaje: Umukecuru wakundaga bihebuje Perezida Kagame yitabye Imana

Related Posts

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze ibisobanuro by’uburyo umuntu ashobora kubona ko yanduye cyangwa atanduye Virusi itera SIDA akoresheje agakoresha...

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

by radiotv10
16/12/2025
0

Abanyeshuri barenga 100 b’ikigo cy’ishuri cya ‘Wise and Smart School’ cyo mu Karere ka Musanze n’abarezi babo, basuye Polisi y’u...

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka...

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

by radiotv10
16/12/2025
0

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

IZIHERUKA

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
FOOTBALL

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yasuye mu rugo umukecuru wakunze kumuramutsa baraganira

Inkuru ibabaje: Umukecuru wakundaga bihebuje Perezida Kagame yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.