Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ingabo z’u Rwanda anagaruka ku batabarukiye ku rugamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yageneye ubutumwa Ingabo z’u Rwanda, azishimira ubwitange bukomeje kuziranga, anihanganisha imiryango y’abagiye baburira ubuzima bwabo mu nshingano zabo.

Ni mu butumwa busanzwe butangwa n’Umukuru w’u Rwanda buri mpera z’umwaka, aho ubw’uyu mwaka Perezida Paul Kagame yatangiye avuga ko yifuriza umwaka mushya muhire wa 2023 abagabo n’abagore bo mu gisirikare cy’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Yakomeje agira ati “Mu gihe turi gusatira impera za 2022, ndifuza kubashimira imikorere yanyu y’intangarugero, gukora cyane kandi kinyamwuga mu gushyira mu bikorwa inshingano zanyu mu kurinda abaturage n’ubusugire bw’u Rwanda ndetse n’uburyo mwitwara mu bibazo bibangamiye umutekano mu kugarura amahoro.”

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda kandi yavuze ko abasirikare b’u Rwanda ndetse n’abo mu zindi nzego z’umutekano z’u Rwanda bakomeje kwitwara neza mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Bihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika birimo Mozambique aho barwanya ibikorwa by’iterabwoba ndetse no muri Repubulika ya Centrafrique mu kugarura amahoro.

Ati “Abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, bakomeje kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda, bagaragaza indangagaciro nziza zituranga. Ndagira ngo mbashimire byimazeyo mwese uburyo mukomeje gutuma Igihugu cyacu kigira ishema.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yaboneyeho gushimira abo bose boherejwe mu butumwa bakaba basoje umwaka batari kumwe n’imiryango yabo, abashimira umuhate ukomeje kubaranga.

Yanagarutse ku bagiye baburira ubuzima bwabo muri izi nshingano ubwo bariho bakorera Igihugu cyabo ndetse n’Isi muri uyu mwaka wa 2022.

Ati “Mbikuye ku mutima nihanganishije imiryango yabo, mbasezeranya ko ubuyobozi ndetse n’Abanyarwanda bifatanyije namwe.”

Yasoje yibutsa ko intangiro z’umwaka ari amahirwe yo kongera kwiyibutsa no kwiyemeza kurushaho kurinda Igihugu cy’u Rwanda bimwe mu bikorwa bishobora kugihungabanya, bityo kikarushaho gukomeza gutera imbere mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza y’abagituye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru