Inkuru ibabaje: Umukecuru wakundaga bihebuje Perezida Kagame yitabye Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyiramandwa Rachel, umukecuru wakundaga cyane Perezida Paul Kagame ndetse akaba yaranamusuye iwe mu rugo muri uyu mwaka, yitabye Imana azize uburwayi.

Iyi nkuru ibabaje y’urupfu rwa Nyiramandwa, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022, ariko akaba yitabye Imana mu ijoro ryacyeye.

Izindi Nkuru

Nyiramandwa Rachel utabarutse ku myaka 110 y’amavuko, yari atuye mu Kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.

Ubwo Umukuru w’u Rwanda yari mu ruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo n’iby’Iburengerazuba mu mpera za Kanama uyu mwaka wa 2022, yasuye uyu mukecuru mu rugo rwe.

Perezida Paul Kagame yasuye Nyiramandwa tariki 26 Kanama 2022, aho uyu mukecuru yongeye kumugaragariza urukundo amukunda, yongera kumushimira ibitangaza yamukoreye ndetse anamushimira imiyoborere ye yongeye kugarurira icyizere Abanyarwanda.

Muri Gashyantare 2019, kandi na bwo Perezida Paul Kagame yari yaramukanyije na Nyiramandwa ubwo Umukuru w’u Rwanda yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Nyamagabe, aho uyu mukecuru yari yaje hamwe n’abandi baturage bwakirana Perezida wari wabagendereye.

Icyo gihe baramukanyije ubwo Perezida yari agiye gutaha, ariko akabanza kuramutsa Nyiramandwa wari umufitiye urukumbuzi rwinshi dore ko bwari ubwa gatatu bari bagiye gusuhuzanya.

Muri 2010 ubwo Umukuru w’u Rwanda yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yasuhuje uyu mukecuru wakundaga kumushimira kenshi, akaza kuvuga ko yifuza kubimwibwirira imbonankubone.

Bongeye gusuhuzanya muri 2017 nanone ubwo Perezida Paul Kagame yari mu gikorwa cyo kwimamariza kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda, Nyiramandwa yongera kuvuga ko Umukuru w’u Rwanda atagenda bataramukanyije, ndetse baranasuhuzanya.

Muri 2010 barasuhuzanyije
Muri 2017 na bwo bari basuhuzanyije
No muri 2019 barongera
Muri uyu mwaka wa 2022 bwo Perezida Kagame yamusuye iwe mu rugo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru