Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyavuye mu biganiro byahuje ingabo za EAC na M23 birumvikanamo igitutu

radiotv10by radiotv10
02/01/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ibyavuye mu biganiro byahuje ingabo za EAC na M23 birumvikanamo igitutu
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda ry’ingabo zihuriweho ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryahaye iminsi ibarirwa ku ntoki umutwe wa M23 kuba wavuye mu bice uri kugenzura muri Rumangabo.

Ibi biganiro byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Tariki 31 Ukuboza 2022, i Kibumba, agace gaherutse gushyikirizwa izi ngabo zigize itsinda EACRF ry’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi biganiro kandi byanitabiriwe n’itsinda rihuriweho ry’ingabo rishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare mu karere.

Ibi biganiro byari bigamije gusuzumira hamwe uko umutwe wa M23 ukomeje gushyira mu bikorwa ibyo wasabwe byo kuva mu bice wafashe, aho itsinda ry’ingabo za EACRF ryari riyobowe na Maj Gen Jeff Nyagah.

Maj Gen Jeff Nyagah yaboneyeho gushimira umutwe wa M23 kuba wararekuye agace ka Kibumba ubu kari kugenzurwa na EACRF nkuko biri mu byemerejwe mu nama y’i Luanda yo ku ya 23 Ugushyingo 2022.

Gusa iri tsinda rivuga ko rigihangayikishijwe n’ibikorwa bikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivile, biturutse ku kuba hatari kubahirizwa umwanzuro wo guhagarika imirwano, bikaba binakomeje gutuma mu burasirazuba bwa Congo hakomeza kuba ibibazo by’umutekano mucye.

Itangazo rigenewe itangazamakuru ry’ibyavuye muri ibi biganiro, rigira riti “Intumwa zemeje ko nyuma ya Kibumba, M23 itangira gutegura byimbitse uburyo bunoze bwo kuva mu bice igenzura bya Rumangabo bitarenze tariki 05 Mutarama 2023 ndetse n’ibice byo muri Kishishe, ubundi EACRF ikaba yatangiye kogereza abasirikare bazajya kugenzura ibyo birindiro.”

Iri tsinda kandi ryasabye impande zose zirebwa n’imyanzuro y’Inama y’i Luanda yo ku ya 23 Ugushyingo 2022, zigomba kuyubahiriza, byumwihariko uwo guhagarika imirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Byamenyekanye ko agace ko mu Rwanda kaza mu twa mbere ku Isi twibasirwa n’Inkuba

Next Post

Uwaburiye Inka ku mupaka w’u Rwanda na DRC yagobotswe n’ingabo zishyikirana na M23

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwaburiye Inka ku mupaka w’u Rwanda na DRC yagobotswe n’ingabo zishyikirana na M23

Uwaburiye Inka ku mupaka w’u Rwanda na DRC yagobotswe n’ingabo zishyikirana na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.