Ibyavuye mu biganiro byahuje ingabo za EAC na M23 birumvikanamo igitutu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda ry’ingabo zihuriweho ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryahaye iminsi ibarirwa ku ntoki umutwe wa M23 kuba wavuye mu bice uri kugenzura muri Rumangabo.

Ibi biganiro byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Tariki 31 Ukuboza 2022, i Kibumba, agace gaherutse gushyikirizwa izi ngabo zigize itsinda EACRF ry’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Izindi Nkuru

Ibi biganiro kandi byanitabiriwe n’itsinda rihuriweho ry’ingabo rishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare mu karere.

Ibi biganiro byari bigamije gusuzumira hamwe uko umutwe wa M23 ukomeje gushyira mu bikorwa ibyo wasabwe byo kuva mu bice wafashe, aho itsinda ry’ingabo za EACRF ryari riyobowe na Maj Gen Jeff Nyagah.

Maj Gen Jeff Nyagah yaboneyeho gushimira umutwe wa M23 kuba wararekuye agace ka Kibumba ubu kari kugenzurwa na EACRF nkuko biri mu byemerejwe mu nama y’i Luanda yo ku ya 23 Ugushyingo 2022.

Gusa iri tsinda rivuga ko rigihangayikishijwe n’ibikorwa bikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivile, biturutse ku kuba hatari kubahirizwa umwanzuro wo guhagarika imirwano, bikaba binakomeje gutuma mu burasirazuba bwa Congo hakomeza kuba ibibazo by’umutekano mucye.

Itangazo rigenewe itangazamakuru ry’ibyavuye muri ibi biganiro, rigira riti “Intumwa zemeje ko nyuma ya Kibumba, M23 itangira gutegura byimbitse uburyo bunoze bwo kuva mu bice igenzura bya Rumangabo bitarenze tariki 05 Mutarama 2023 ndetse n’ibice byo muri Kishishe, ubundi EACRF ikaba yatangiye kogereza abasirikare bazajya kugenzura ibyo birindiro.”

Iri tsinda kandi ryasabye impande zose zirebwa n’imyanzuro y’Inama y’i Luanda yo ku ya 23 Ugushyingo 2022, zigomba kuyubahiriza, byumwihariko uwo guhagarika imirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru