Tuesday, September 10, 2024

Uwaburiye Inka ku mupaka w’u Rwanda na DRC yagobotswe n’ingabo zishyikirana na M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda ry’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) muri DRC, riratangaza ko ryasubije ishyo ry’Inka umuturage w’Umunyekongo wo mu gace ka Kibumba [gaherutse kurekurwa na M23 ikagashyikiriza iri tsinda], wari waziburiye ku mupaka w’u Rwanda na DRC.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri tsinda rihuriweho ry’ingabo ziri mu butumwa bwa EAC muri Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023.

Iri tangazo riri kuri Twitter y’ubuyobozi bw’iri tsinda twagendeyeho twandika inkuru nka RADIOTV10, rivuga ko uyu muturage wo mu gace ka Kibumba, yabuze ishyo ry’inka ze tariki ya 31 Ukuboza 2022.

Iri tangazo rivuga ko uyu muturage “yahise abimenyesha ingabo za Kenya ziri mu butumwa bwa EACRF i Kibumba rwagati ko yabuze ishyo rye ku mupaka w’u Rwanda na DRC ubwo yari aziragiye.”

Rigakomeza rigira riti “EACRF ifatanyije n’inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baje kuzibona (Inka) mu bilometero 10 byo mu majyepfo ya Kibumba, zisubizwa nyirazo.”

Ingabo za EACRF ni zo zigenzura agace ka Kibumba nyuma yuko zigashyikirijwe n’umutwe wa M23 mu muhango wabaye tariki 23 Ukuboza 2022 mu rwego rwo kubahiriza ibyo wasabiwe mu nama yabereye i Luanda mu kwezi k’Ugushyingo 2022.

Izi nka z’uyu muturage zabuze ku munsi wari wanabereyeho ibiganiro byahuje izi ngabo za EAC n’umutwe wa M23, byabereye n’ubundi muri aka gace ka Kibumba, aho uyu mutwe wanasabwe kuba wavuye mu bice uri kugenzura muri Rumangabo bitarenze tariki 05 Mutarama 2023.

Uyu mworozi yasubijwe ishyo rye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts