Umusore w’ibigango yabyinishije amatuza, Platini yambara igisa n’ijipo-Ibyaranze igitaramo cyafunguye 2023

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abitabiriye igitaramo East African Party cyabimburiye ibindi bitaramo bya muzika mu Rwanda, batashye banyuzwe kubera imiririmbire inogeye amatwi y’abahanzi ndetse n’udushya twakigaragayemo.

Iki gitaramo cyabereye mu nyubako y’imyidagaduro n’imikino ya BK Arena, cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 01 Mutarama 2023, kikaba cyaririmbyemo abahanzi nyarwanda gusa mu gihe cyajyaga gitumirwamo n’abo hanze.

Izindi Nkuru

Abashyushyarugamba nka MC Buryohe na MC Tessy babanje kuyobora iki gitaramo, bagendaga bahamagara abahanzi bagiye kuza ku rubyiniro, basaba abakitabiriye kubakirana ubwuzu.

Abahanzi nka Okkama, Afrique, bari mu babimburiye abandi ku rubyiniro, babanje gushyushya abitabiriye iki gitaramo ari na ko abakunzi ba muzika bakomezaga kuza muri BK Arena.

Umuhanzi Niyo Bosco na we uri mu baje mu cyiciro cya mbere, yinjiye ku rubyiniro agaragiwe n’abasore babiri b’ibigango bitwaje utwuma two guterura.

Niyo Bosco wageze ku rubyiniro akabanza kugorwa na gitari ye, kuko yacurangaga ariko ijwi ntirisohoke, ntibyamubujije kuririmba acurangiwe n’itsinda ryacurangiraga abahanzi, uko aririmba aba basore na bo baterura utwo twuma.

Mu ndirimbo yumvikanamo amashimwe, Niyo Bosco yahereye ku yiswe Ubigenza ute, akomereza kuri Seka, ari na bwo aba basore bahise bashwanyaguza udupira bari bambanye, umwe muri bo atangira kubyinisha amatuza.

Niyo Bosco wasoje kuririmba abantu batabishaka kubera ijwi rye ryumvikanamo ubuhanga, yavuye ku rubyiniro, umwe muri aba basore ahita amuterura.

Umuhanzi wamamaye nka Platini ubu uzwi ku izina rya P. na we ari mu baje ku rubyiniro afite agashya kuko yazanye n’umukobwa w’umubyinnyi, ndetse uyu muhanzi yambaye umwambaro usa n’ijipo ari na wo wari wambawe n’ababyinnyi b’abahungu baje ku rubyiniro bahamusanga.

Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi nyarwanda gusa, cyanagaragayemo abahanzi bamaze kugira izina rikomeye muri muzika nyarwanda, nka King James utari uherutse gutaramira abakunzi ba muzika, Bruce Melodie ndetse na Riderman.

Abasore bazanye na Niyo Bosco ku rubyiniro
Umwe yabyinishije amatuza karahava

Photos © Inyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru