Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo Tshisekedi yahereye Clare Akamanzi i Davos cyumvikanishije ko akiri wa wundi

radiotv10by radiotv10
18/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisubizo Tshisekedi yahereye Clare Akamanzi i Davos cyumvikanishije ko akiri wa wundi
Share on FacebookShare on Twitter
  • Clare Akamanzi yamubajije icyabuze ngo akemure ibibazo bimaze igihe;
  • Kuki adashaka gukorana n’abafite ubushake bwatanga umusaruro.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ubwo yari mu kiganiro i Davos mu Busuwisi yabajijwe ikibazo n’Umunyarwandakazi Clare Akamanzi, amusubiza ibyumvikanamo kongera gushinja u Rwanda ibinyoma.

Muri iyi nama y’ihuriro ry’abayobozi yiga ku bukungu iteraniye i Davos mu Busuwisi, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, Perezida Tshisekedi ni umwe mu bayobozi batanze ikiganiro.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi uri muri iri huriro, yaboneyeho kubaza uyu Mukuru w’Igihugu cya DRC, impamvu adashaka umuti w’ibibazo by’umutekano mucye biri mu Gihugu cye mu gihe yari amaze kugaragaza ko ari imbogamizi.

Mu kubaza kwe, Akamanzi yagize ati “Niba ikibazo cy’umutekano ari imbogamizi kuri mwe, niba mufite ubushobozi bwo kugikemura, mwagakwiye kuba mwarabikoze cyera, nifuzaga kumenya impamvu mutifuza imikoranire mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Nairobi igamije gushaka umuti urambye? Ntekereza ko igisubizo kiri mu biganza byanyu mukaba mwanakorana n’abiteguye kubafasha kugikemura.”

Clare Akamanzi yavuze ko aturuka mu Rwanda, kandi ko kugira ngo ibikorwa by’ubukerarugendo bigende neza muri aka karere ruherereyemo, hakenewe umutekano mu karere kose harimo no muri DRC.

Tshisekedi yatangiye avuga ko “niba uri Umunyarwandakazi wagombye kumenya ko mu kwezi k’Ugushyingo (2022) habaye inama yashyizeho imyanzuro igamije gusohoka muri iki kibazo. Iyi nama yabereye muri Angola i Luanda yitabiriwe n’Ibihugu byose byumwihariko abahagarariye Ibihugu bibiri birebwa n’ikibazo, ni ukuvuga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Uyu mukuru w’Igihugu cya DRC yakomeje avuga ko imyanzuro yavuye muri iyi nama yasabaga umutwe wa M23 guhagarika imirwano no gusubira inyuma, yongera kuzanamo u Rwanda avuga ko rufasha uyu mutwe.

Yavuze ko itariki 15 Mutarama yahawe uyu mutwe irenzeho iminsi ibiri nyamara ko ukiri mu bice bimwe wafashe.

Ati “Kubera igitutu cy’umuryango mpuzamahanga uwo mutwe uracyari mu birindiro nubwo wakoze igisa nko kwiyerurutsa usa nk’ubivuyemo ariko wongera kugarukamo mu bundi buryo ukaguma muri izo Lokalite.”

Iki gisubizo kitumvikanagamo ikijyanye n’ikibazo Clare Akamanzi yari yabajije, Tshisekedi yakomeje avuga ko uyu mutwe wa M23 wakoze ubwicanyi muri Kishishe ugamije gutera ubwoba abahatuye kugira ngo ugumane aka gace ubundi ubyaze umusaruro umutungo kamere uhari.

Ati “Rero ikibazo dufite kirakomeye kuko ntiwashobora gushora imari mu iterambere ry’Igihugu ndetse ngo unashyira imbaraga mu kongerera ubushobozi igisirikare kugira ngo kibashe kurinda umutekano.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko ubwo yajyaga ku butegetsi, buri Gihugu mu icyenda bihana imbibi n’Igihugu cye, yagiye akigezaho umushinga w’ishoramari bakorana ndetse n’ibijyanye no gushaka a mahoro n’umutekano mu karere ariko ko hari bimwe mu Bihugu by’ibituranyi bitamubaniye.

Gusa birazwi ko Guverinoma ya DRC ari yo ntandaro y’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, aho abategetsi bagiye bagaragaza urwango bafitiye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bakanashishikariza abandi kubivugana.

Ubu butegetsi kandi bunakorana n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu bikorwa byo kwica aba banyekongo b’Abatutsi.

Igisirikare cy’iki Gihugu gikomeje gukorana n’imitwe irimo uyu wa FDLR, ni bo bakomeje kurenga ku myanzuro yafatiwe muri iriya nama y’i Luanda dore ko badasiba kugaba ibitero ku mutwe wa M23, mu gihe iriya nama yasabye ko imirwano ihagarara, ariko FARDC ntiyigeze ibyubahiriza dore ko noneho ubu iri gukorana n’indwanyi z’abacancuro b’Abarusiya.

Tshisekedi yari muri iki kiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 16 =

Previous Post

Rurangiranwa muri Basketball wemerwa na P.Kagame yatunguye Biden na V-Perezida we

Next Post

Goma: Habaye imyigaragambyo y’abazanye ingingo itangaje ku ngabo bakekaga ko zizarasa M23

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Goma: Habaye imyigaragambyo y’abazanye ingingo itangaje ku ngabo bakekaga ko zizarasa M23

Goma: Habaye imyigaragambyo y’abazanye ingingo itangaje ku ngabo bakekaga ko zizarasa M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.