Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Indege y’intambara ya Congo yavogereye u Rwanda ubugiragatatu ariko noneho ntiyasubiyeyo amahoro

radiotv10by radiotv10
24/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Indege y’intambara ya Congo yavogereye u Rwanda ubugiragatatu ariko noneho ntiyasubiyeyo amahoro
Share on FacebookShare on Twitter

Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, ariko noneho inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizayirebera izuba kuko zahise ziyirasaho igasubirayo iri gukongoka.

Iyi ndege yageze mu kirere cy’u Rwanda ku gice giherereye ku Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza iyi ndege yageze mu kirere cy’u Rwanda ikaraswaho igisasu kiremereye ndetse umuriro ugahita waka.

Amakuru atangwa na bamwe mu banyamakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko iyi ndege ikimara kuraswaho, yagiye iri gushya igahita yerecyerezaga ku kibuga cy’indege cya Goma, ikahagera iri gukongoka.

Hari kandi andi mashusho agaragaza iyi ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Goma muri DRC iri kuzimywa n’imodoka zagenewe kuzimya inkongi z’umuriro.

Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo ivuga kuri ubu bushotoranyi bwongeye gukorwa n’iki Gihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri tangazo ryashyizwe hanze muri uyu mugoroba, rigira riti “Uyu munsi saa 05:03’ (saa kumi n’imwe n’iminota itatu z’umugoroba) indege ya Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda. Hafakozwe ingamba za gisirikare.”

Muri iri tangazo, Guverinoma y’u Rwanda isoza isaba iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika ibi bikorwa by’ubushotoranyi bukomeje gukorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

FARDC&M23: Urugamba rwongeye kuba rubisi, abacancuro barwinjiramo byeruye

Next Post

Umugabo we yari yafatiriwe mu kabari yabuze ubwishyu amwishyuriye amukorera icyababaje abaturage

Related Posts

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

by radiotv10
23/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko batumva ukuntu ingo zabo zasimbutswe mu guhabwa...

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

by radiotv10
23/10/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) has announced that by the end of this month, activities will begin to verify personal...

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

by radiotv10
23/10/2025
0

Umubyeyi w’imyaka 19 wo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, watewe inda afite imyaka 16, aravuga ko abayeho...

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

by radiotv10
23/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy'lgihugu Gishinzwe Irangamuntu 'NIDA', bwamenyesheje Abanyarwanda bose ko mu mpera z’uku kwezi hazatangira ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no...

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

23/10/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo we yari yafatiriwe mu kabari yabuze ubwishyu amwishyuriye amukorera icyababaje abaturage

Umugabo we yari yafatiriwe mu kabari yabuze ubwishyu amwishyuriye amukorera icyababaje abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.