Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Inkunga y’ibiryo yateje umwuka mucye kubera ibyabaye bidakwiye

radiotv10by radiotv10
30/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Inkunga y’ibiryo yateje umwuka mucye kubera ibyabaye bidakwiye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara, bariyemerera ko bijunditse ubuyobozi bw’ibanze bashinja kubima inkunga y’ibiribwa by’ibigori bavuga ko byari byagenewe abatishoboye ariko bigahabwa abifite n’abacuruzi, none ubu bari kubibaguraho bibahenze.

Mu minsi ishize Akarere ka Gisagara ni kamwe mu twibasiwe n’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryacanye rigatuma imyaka irumba.

Aba baturage bakunze kuvuga ko inzara ibageze ahabi, bagasaba kugobokwa kuko bamwe bavugaga ko bashoboraga no kumara iminsi ibiri batikoze ku munwa.

Ubuyobozi bw’aka Karere ka Gisagara, bwafashe icyemezo cyo kugoboka abaturage bari bashonje kurusha abandi, bubagenera inkunga y’ibiribwa byiganjemo ibigori, gusa ngo ikibazo cyabaye mu itangwa ryabyo.

Bamwe mu baturage babwiye RADIOTV10 ko abahawe iyi nkunga ari abifite babanje gutanga ruswa y’amafaranga, bakayiha abayobozi bamwe bo mu nzego z’ibanze.

Umwe ati “Ubundi umuyobozi yarakubwiraga ngo ‘ufite iki?’ none se iyo umuntu akubwiye ngo ufite iki wumva iki?, iyo utagifite barahamagaraga ku rutonde ukibura ariko uwari ufite ubushobozi baramwanditse nyine araza baramuha.”

Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko ibi biribwa byahawe abifite basanzwe bafite n’uburyo babona ibyo kurya.

Uyu muturage akomeza agira ati “Ni yo mpamvu twasigaye inzara ikaba iri kutwica, bikaba bifite ba bandi n’ubundi bakomakomeye, abakene twarasigaye.”

Aba baturage bavuga ko ibi byose byakorwaga n’Abayobozi b’Imidugudu babakaga ruswa ku buryo utarabonaga icyo abapfumbatiza, yiburaga ku rutonde rw’abagomba guhabwa ibiribwa ahubwo bigahabwa abatabikwiye barimo n’abacuruzi bamaze kubidepa mu maduka, ubu bikaba biri kugurwa n’abatishoboye.

Undi muturage ati “Aho kugira ngo barebe ba bakene babikwiye nkatwe duca incuro dushonje, bagiye birebera abantu bakomakomeye, bagiye babaha nk’ibilo nka Magana atatu, reba nk’urugo rumwe bakaruha ibilo Magana atatu kandi hari umuturage ushonje.”

Aba baturage banagaragarije iki kibazo urwego rw’Umuvunyi Mukuru rwasabye ibisobanuro ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ariko ntibubiboneke.

Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa, Mukama Abbas abaza aba bayobozi, yagize ati “Mwakoze lisiti y’abagomba kubibona, muri abo hazamo 11 batakagombye kuzaho, ababikoze barahanwe kugira ngo n’ubutaha ntibizongere kubaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe, Muhire David yemereye Urwego rw’Umuvunyi ko iki kibazo cyabayeho muri umwe mu Midugudu igize uyu Murenge, icyakora ko abaturage ubwabo biyemeje ko nihongera gutangwa imfashanyo nk’iyi, hazajya haterana inama yo kwemerezamo abagomba kuyihabwa.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Ubusatirizi bwa Rayon bwadanangiwe hongerwamo umugande unyaruka nk’isha

Next Post

MTN yongeye kudabagiza abakiliya izana amahirwe arimo miliyoni 100Frw

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN yongeye kudabagiza abakiliya izana amahirwe arimo miliyoni 100Frw

MTN yongeye kudabagiza abakiliya izana amahirwe arimo miliyoni 100Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.