Inkunga y’ibiryo yateje umwuka mucye kubera ibyabaye bidakwiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara, bariyemerera ko bijunditse ubuyobozi bw’ibanze bashinja kubima inkunga y’ibiribwa by’ibigori bavuga ko byari byagenewe abatishoboye ariko bigahabwa abifite n’abacuruzi, none ubu bari kubibaguraho bibahenze.

Mu minsi ishize Akarere ka Gisagara ni kamwe mu twibasiwe n’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryacanye rigatuma imyaka irumba.

Izindi Nkuru

Aba baturage bakunze kuvuga ko inzara ibageze ahabi, bagasaba kugobokwa kuko bamwe bavugaga ko bashoboraga no kumara iminsi ibiri batikoze ku munwa.

Ubuyobozi bw’aka Karere ka Gisagara, bwafashe icyemezo cyo kugoboka abaturage bari bashonje kurusha abandi, bubagenera inkunga y’ibiribwa byiganjemo ibigori, gusa ngo ikibazo cyabaye mu itangwa ryabyo.

Bamwe mu baturage babwiye RADIOTV10 ko abahawe iyi nkunga ari abifite babanje gutanga ruswa y’amafaranga, bakayiha abayobozi bamwe bo mu nzego z’ibanze.

Umwe ati “Ubundi umuyobozi yarakubwiraga ngo ‘ufite iki?’ none se iyo umuntu akubwiye ngo ufite iki wumva iki?, iyo utagifite barahamagaraga ku rutonde ukibura ariko uwari ufite ubushobozi baramwanditse nyine araza baramuha.”

Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko ibi biribwa byahawe abifite basanzwe bafite n’uburyo babona ibyo kurya.

Uyu muturage akomeza agira ati “Ni yo mpamvu twasigaye inzara ikaba iri kutwica, bikaba bifite ba bandi n’ubundi bakomakomeye, abakene twarasigaye.”

Aba baturage bavuga ko ibi byose byakorwaga n’Abayobozi b’Imidugudu babakaga ruswa ku buryo utarabonaga icyo abapfumbatiza, yiburaga ku rutonde rw’abagomba guhabwa ibiribwa ahubwo bigahabwa abatabikwiye barimo n’abacuruzi bamaze kubidepa mu maduka, ubu bikaba biri kugurwa n’abatishoboye.

Undi muturage ati “Aho kugira ngo barebe ba bakene babikwiye nkatwe duca incuro dushonje, bagiye birebera abantu bakomakomeye, bagiye babaha nk’ibilo nka Magana atatu, reba nk’urugo rumwe bakaruha ibilo Magana atatu kandi hari umuturage ushonje.”

Aba baturage banagaragarije iki kibazo urwego rw’Umuvunyi Mukuru rwasabye ibisobanuro ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ariko ntibubiboneke.

Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa, Mukama Abbas abaza aba bayobozi, yagize ati “Mwakoze lisiti y’abagomba kubibona, muri abo hazamo 11 batakagombye kuzaho, ababikoze barahanwe kugira ngo n’ubutaha ntibizongere kubaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe, Muhire David yemereye Urwego rw’Umuvunyi ko iki kibazo cyabayeho muri umwe mu Midugudu igize uyu Murenge, icyakora ko abaturage ubwabo biyemeje ko nihongera gutangwa imfashanyo nk’iyi, hazajya haterana inama yo kwemerezamo abagomba kuyihabwa.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru