MTN yongeye kudabagiza abakiliya izana amahirwe arimo miliyoni 100Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’itumanaho n’ikoranabuhanga ya MTN-Rwanda, ikomeje kuzanira abakiliya bayo amahirwe yo gutsindira amafaranga, aho izanye indi gahunda irimo miliyoni 100 Frw azagenda yegukanwa n’abakiliya bayo mu bihe binyuranye mu gihe cy’ibyumweru 10.

Iyi poromosiyo yatangijwe na MTN Rwanda, igamije gushimira abafatabuguzi basanzwe b’iyi kompanyi ndetse n’abifuza kuyibera abakiliya, mu rwego rwo kwitegura isabukuru yayo y’imyaka 25 imaze ikorera mu Rwanda, izaba muri uyu mwaka.

Izindi Nkuru

Muri iyi gahunda yiswe ‘Tubitayeho’, hatangijwe ubukangurambaga bwa ‘Izihirwe na MTN’ buzamara ibyumweru 10, aho abanyamahirwe bazagira amahirwe yo gutsindira amafaranga kubera gukoresha serivisi za MTN, haba mu kugura ama-Unite yo guhamagara hakoreshejwe uburyo bwa Mobile Money no mu kugura pack zo guhamagara n’iza interineti.

Muri ayo mezi 10, MTN izatanga amafaranga angana na miliyoni 100 Frw ku bakiliya barenga ibihumbi 700 bayo mu bihembo bizajya bitangwa mu buryo bwa buri munsi, ibizajya bitangwa buri cyumweru, ndetse n’ibizajya bitangwa buri kwezi.

Uretse ibihembo by’amafaranga kandi, abakiliya ba MTN bazajya babasha no gutsindira ama-unites yo guhamagara cyangwa aya interineti.

Abifuza kwinjira muri iyi poromosiyo, ni ugukanda *456*25# cyangwa ukohereza ubutumwa kuri 2325 ugahita winjira mu banyamahirwe bazajya batsindira ibihembo by’amafaranga.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe agaruka kuri iyi gahunda, yavuze ko ari uburyo bwo gushimira abakiliya bose, abafatanyabikorwa, ndetse n’abandi bose bagira uruhare mu bikorwa bya MTN ku bwo kubabera ab’agaciro mu myaka yose iyi kompanyi imaze ikorera mu Rwanda.

Yagize ati “Izihirwe na MTN iziye igihe mu gihe abantu bakomeje kuzamura imibereho n’ubukungu banahangana n’ingaruka za COVID-19 zirimo n’izamuka ry’ibiciro, ndetse n’ibibazo byagize ku mibereho n’izindi mbogamizi z’ibibazo by’ubukungu byugarije Isi. Intego y’ubu bukangurambaga ni uguha ibyishimo abazatsinda kugira ngo babashe kugira icyo bageraho mu bijyanye n’ubukungu, no kubagaragariza ko tubitayeho.”

Uyu Muyobozi Mukuru wa MTN Rwanda yasoje avuga ko buri mukiliya w’iyi sosiyete akwiye kubaho mu Isi y’ikoranabuhanga bityo ko izakomeza gukora ibishoboka kugira ngo abakiliya bayo barusheho kugerwaho n’ibyiza.

Iyi gahunda yatangijwe mu cyumweru gishize
Abakiliya ba MTN bazajya batsindira akayabo
Aba mbere barayatahanye

Abandi na bo barategereje
Seburikoko na Kibonke bagufitiye ubutumwa baguhamagarira kwinjira muri iyi gahunda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru