Thursday, July 30, 2026
RW|EN

BREAKING: Perezida Kagame yahaye inshingano abarimo Brig.Gen.Munyengango wigeze kuba Umuvugizi wa RDF

BREAKING: Perezida Kagame yahaye inshingano abarimo Brig.Gen.Munyengango wigeze kuba Umuvugizi wa RDF

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho abayobozi babiri, barimo Brig Gen Innocent Munyengango wigeze kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, amugira Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere (ATL).

Ishyirwaho ry’aba bayobozi, rikubiye mu Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026.

Uretse Brig Gen Innocent Munyengango, undi wahawe inshingano, ni Bwana Jules Muheto Ndenga, wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere Ikibuga cy’Indege (Airport City).

Brig Gen Innocent Munyengango wigeze kuba Umuvugizi wa RDF, ahawe izi nshingano nshya, nyuma y’amezi arindwi azamuwe mu mapeti, aho ari mu basirikare bari bazamuwe, mu ntera, we agahabwa ipeti rya Brigadier General, akuwe ku rya Colonel.

Mu kwezi k’Ukuboza, Innocent Munyengango na  François-Régis Gatarayiha, ni bo bafisiye bakuru bari bazamuriwe intera bahawe iri peti rya Brigadier General, mu basirikare barenga ibihumbi 20 bari bazamuwe mu mapeti

Brig Gen Munyengango, azwi cyane ubwo yari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ubwo yari afite ipeti rya Lieutenant General, aho yakoze izi nshingano kuva mu kwezi k’Ukwakira 2017 kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2020.

Uyu musirikare uri mu cyiciro cy’Abajenerali, mbere yo guhabwa ipeti rya Brig. Gen. yari afite ipeti rya Colonel, yahawe muri Nzeri 2021, ubwo yanahabwaga kuyobora J5.

Ni mu gihe Jules Muheto Ndenga wagizwe wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere Ikibuga cy’Indege (Airport City) ari we wayoboraga Sosiyete ishinzwe serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere (ATL). Inshingano yemejweho muri Kanama 2024, nyuma yuko yari Umuyobozi w’Agateganyo Mukuru w’iyi Sosiyete kuva muri 2017.

Brig Gen Innocent Munyengango yigeze kuba Umuvugizi wa RDF (aha yari akiri Lieutenant Colonel)
Jules Muheto Ndenga

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =