Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Urugamba rushobora gukomera kubera icyemezo kidasanzwe cyafashwe na M23

radiotv10by radiotv10
27/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
1
DRC: Urugamba rushobora gukomera kubera icyemezo kidasanzwe cyafashwe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko utakomeza kurebera Abanyekongo b’Abatutsi bari gukorerwa Jenoside, wiyemeza ko ugiye guhagarika ubu bwicanyi bari gukorerwa.

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, kibutsa amahanga ko kuva cyera havuzwe ijambo “Never again” ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ariko ko nyuma yuko rivuzwe yagiye yongera gukorwa.

M23 ivuga ko kuva kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, hakoreshejwe iyi ntero ariko ko bitabujije ko mu 1994 mu Rwanda habaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, M23 ikomeza ivuga ko uyu mutwe wagiye uburira kenshi Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uyisaba guhagarika ibikorwa byo gutegura Jenoside mu Ntara za Ituri, mu ya Kivu ya Ruguru no mu ya Kivu y’Epfo.

Bati “Ariko ntibyabujije ko ibintu birushaho kuba bibi ndetse ubu harakorwa ibikorwa biteye ubwoba imbere y’amaso y’amahanga.”

M23 ivuga ko Abanyekongo b’Abatutsi batuye mu bice binyuranye birimo Kitshanga, Burungu, Kilolirwe no mu bice bibikikije, bari gukorerwa Jenoside, ikorwa na Guverinoma ya DRC ndetse n’abambari bayo bamenyereweho gukora ubu bwicanyi ari bo FDLR.

Iri tangazo rya M23 risoza rigira riti “Ku bw’iyo mpamvu, M23 yiyemeje kugira uruhare mu guhagarika Jenoside mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika, mu gihe Isi ikomeje kurebera hari gukorwa ubwicanyi bwo kurimbura ubwoko bumwe.”

M23 ifashe iki cyemezo mu gihe yari imaze iminsi yubahiriza ibyo yasabwe byo guhagarika imirwano no kuva mu bice yafashe, ariko ikaba yarahuye n’imbogamizi zo kuba igisirikare cya Congo n’imitwe igifasha ndetse n’abacancuro baherutse kuzamo, batarasibye kugaba ibitero kuri uyu mutwe ndetse no gukorera ibikorwa by’itoteza Abanyekongo b’Abatutsi.

Uyu mutwe wakunze kuvuga ko urwana iyo FARDC n’imitwe bafatanyije bawugabyeho ibitero, gusa muri iki cyemezo, humvikanamo ko na wo waba ugiye kugaba ibitero bigamije guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Niyongabo jean Claude says:
    3 years ago

    Tubarinyuma bakomeze baharanire uburenganzira bwabo turabashigikiye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 1 =

Previous Post

Rwanda&DRC: Uko umubano wajemo igitotsi kugeza n’aho Congo yifuza intambara

Next Post

Yagiye kwaka serivisi kuri Polisi bamukekaho ubusinzi bamupimye basanga kabaye

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana
MU RWANDA

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

17/09/2025
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yagiye kwaka serivisi kuri Polisi bamukekaho ubusinzi bamupimye basanga kabaye

Yagiye kwaka serivisi kuri Polisi bamukekaho ubusinzi bamupimye basanga kabaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.