Saturday, October 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze kuri Tshisekedi watakiye Papa Francis noneho akagura ibirego

radiotv10by radiotv10
01/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwavuze kuri Tshisekedi watakiye Papa Francis noneho akagura ibirego
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi avugiye imbere y’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, ko Igihugu cye cyabuze amahoro kubera Ibihugu by’ibituranyi, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko noneho asa n’uwateye intambwe akavuga abandi ashinja kuba inyuma y’ibirego yakunze gushinja u Rwanda.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023 ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ari mu ruzinduko ari kugirira muri Afurika.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yahaga ikaze uyu Mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yavuze ko ubusanzwe Igihugu cye gifite umuco wo kwakira neza abakigana ariko ko hari abakibuza amahoro.

Yavuze ko iki Gihugu cyazahajwe n’imitwe yitwaje intwaro iva mu Bihugu by’ibituranyi kandi ko iki kibazo kimaze igihe kinini.

Yagize ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze imyaka irenga mirongo itatu, yagiye ibamo amatage menshi ndetse n’ibikorwa bihungabanya amahoro n’umutekano bikozwe n’imitwe yitwara gisirikare, ndetse n’Ibihugu by’amahanga bifite umugambi wo kwiba umutungo w’Igihugu kandi bigafashwa n’u Rwanda.”

Tshisekedi yavuze ko ibi bibazo bishegesha Igihugu cye ndetse kikabihoramo ku buryo kitabasha kugera ku byo kiba kifuza kugeraho

Yavuze kandi ko ibi bibazo byagize ingaruka ku mibereho y’abanyekongo benshi, ku buryo abagera muri miliyoni 10 babayeho mu buzima bugoye, ndetse n’abanyantege nke bagakomeza kuhazaharira.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu butumwa yanyujije kuri Twitter, avuga ku byatangajwe na Tshisekedi, yavuze ko noneho Congo yabishyize ku rundi rwego.

Yagize ati “Cyera kabaye yamenye ko ikibazo cy’Uburasirazuba ari ikibazo cy’Isi noneho si icy’u Rwanda gusa! Ku nshuro ya mbere yemeye ko ikibazo cy’umutekano mucye giterwa bwa mbere n’Ibihugu by’Ibituranyi, bwa kabiri, imitwe yitwaje intwaro, bwa gatatu n’Ibihugu by’ibihanganje, nanone yongeraho u Rwanda.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yalonde Makolo na we yagize icyo avuga kuri ibi birego by’ibinyoma byongeye kuvugwa na Perezida Felix Tshisekedi abibwira Papa Francis.

Yolande Makoro yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko ibi birego bimenyerewe, atari bishya kuri Tshisekedi, kandi ko afite impamvu akomeje kubizamura.

Yagize ati “Yafashe inzira yo kwitwaza u Rwanda ku mpamvu z’ibyo ateganya mu matora ayobya uburari, ubundi abantu ntibite ku musaruro mucye wa Guverinoma ye ndetse no kudashobora inshingano zo kugeza ku baturage ibyo yabasezeranyije.”

Guverinoma ya Congo yakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bw’ubwoko bw’Abatutsi b’Abanyekongo bakomeje gutotezwa no kwicwa.

U Rwanda rwakunze kwamagana ibi birego by’ibinyoma, rukagaragaza iri totezwa rikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gukorerwa Jenoside kandi amahanga agakomeza kubirebera.

Papa Francis yageje ijambo ku bahagarariye imiryango itari iya leta
Tshisekedi yamugaragarije ibibazo
Umuhango warimo abashumba muri Kiliziya
Yamuhaye impano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 1 =

Previous Post

Perezida Kagame na Madamu bahaye icyubahiro intwari z’u Rwanda zitanze zitizigama (AMAFOTO)

Next Post

Batanu bakurikiranyweho igikorwa cy’ubunyamaswa bakoreye umugabo n’umugore we batangiye kubiryozwa

Related Posts

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

by radiotv10
25/10/2025
0

Mu biganiro nyunguranabitekerezo mu Karere ka Kicukiro, Hon. Edda Mukabagwiza wo mu Muryango Unity Club Intwararumuri, yibukije ko kugira ngo...

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
25/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko mu bibazo Igihugu cyabo gifite harimo n’ibituruka hanze birimo ibyo kwegekwaho amakosa y’Ibihugu by’ibituranyi,...

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

by radiotv10
24/10/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari byatangiye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi byari...

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

by radiotv10
24/10/2025
0

Umugore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Gihango yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana ubwo umugabo we yari yagiye kwivuza, yataha...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA
FOOTBALL

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu bakurikiranyweho igikorwa cy’ubunyamaswa bakoreye umugabo n’umugore we batangiye kubiryozwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.