Wednesday, September 11, 2024

U Rwanda rwavuze kuri Tshisekedi watakiye Papa Francis noneho akagura ibirego

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi avugiye imbere y’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, ko Igihugu cye cyabuze amahoro kubera Ibihugu by’ibituranyi, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko noneho asa n’uwateye intambwe akavuga abandi ashinja kuba inyuma y’ibirego yakunze gushinja u Rwanda.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023 ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ari mu ruzinduko ari kugirira muri Afurika.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yahaga ikaze uyu Mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yavuze ko ubusanzwe Igihugu cye gifite umuco wo kwakira neza abakigana ariko ko hari abakibuza amahoro.

Yavuze ko iki Gihugu cyazahajwe n’imitwe yitwaje intwaro iva mu Bihugu by’ibituranyi kandi ko iki kibazo kimaze igihe kinini.

Yagize ati Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze imyaka irenga mirongo itatu, yagiye ibamo amatage menshi ndetse nibikorwa bihungabanya amahoro numutekano bikozwe nimitwe yitwara gisirikare, ndetse nIbihugu byamahanga bifite umugambi wo kwiba umutungo wIgihugu kandi bigafashwa nu Rwanda.

Tshisekedi yavuze ko ibi bibazo bishegesha Igihugu cye ndetse kikabihoramo ku buryo kitabasha kugera ku byo kiba kifuza kugeraho

Yavuze kandi ko ibi bibazo byagize ingaruka ku mibereho yabanyekongo benshi, ku buryo abagera muri miliyoni 10 babayeho mu buzima bugoye, ndetse nabanyantege nke bagakomeza kuhazaharira.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu butumwa yanyujije kuri Twitter, avuga ku byatangajwe na Tshisekedi, yavuze ko noneho Congo yabishyize ku rundi rwego.

Yagize ati “Cyera kabaye yamenye ko ikibazo cy’Uburasirazuba ari ikibazo cy’Isi noneho si icy’u Rwanda gusa! Ku nshuro ya mbere yemeye ko ikibazo cy’umutekano mucye giterwa bwa mbere n’Ibihugu by’Ibituranyi, bwa kabiri, imitwe yitwaje intwaro, bwa gatatu n’Ibihugu by’ibihanganje, nanone yongeraho u Rwanda.”

Umuvugizi wa Guverinoma yu Rwanda, Yalonde Makolo na we yagize icyo avuga kuri ibi birego byibinyoma byongeye kuvugwa na Perezida Felix Tshisekedi abibwira Papa Francis.

Yolande Makoro yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko ibi birego bimenyerewe, atari bishya kuri Tshisekedi, kandi ko afite impamvu akomeje kubizamura.

Yagize ati Yafashe inzira yo kwitwaza u Rwanda ku mpamvu z’ibyo ateganya mu matora ayobya uburari, ubundi abantu ntibite ku musaruro mucye wa Guverinoma ye ndetse no kudashobora inshingano zo kugeza ku baturage ibyo yabasezeranyije.”

Guverinoma ya Congo yakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bw’ubwoko bw’Abatutsi b’Abanyekongo bakomeje gutotezwa no kwicwa.

U Rwanda rwakunze kwamagana ibi birego by’ibinyoma, rukagaragaza iri totezwa rikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gukorerwa Jenoside kandi amahanga agakomeza kubirebera.

Papa Francis yageje ijambo ku bahagarariye imiryango itari iya leta
Tshisekedi yamugaragarije ibibazo
Umuhango warimo abashumba muri Kiliziya
Yamuhaye impano

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist