Umugabo w’imyaka 34 wafatiwe mu Mujyi wa Kigali akekwaho kwica abantu bane barimo abo yishe akase imitwe, unabyiyemerera akavuga ko yagombaga kuzica abantu 40, yisobanuye avuga ko ubu bugizi bwa nabi ari amarozi yarozwe yamuteye ibisazi byo kwica abantu.
Uyu mugabo uzwi nka Yussuf ariko amazina ye bwite akaba ari Hafashimana Usto, yerekanywe kuri iki Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2023, nyuma y’iminsi ibiri atawe muri yombi na Polisi yamufashe tariki 03 Gashyantare, imusangana telefone z’abantu batatu mu bo akekwaho kwica.
Akurikiranyweho kwica abantu bane barimo babiri yishe aciye imitwe ubundi akiba aho abo bantu babaga bacungira umutekano.
Aba bose akekwaho kwivugana, bishwe mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, kuko ubu bwicanyi bwabaye hagati ya tariki 27 Ukuboza 2022 na 30 Mutarama 2023.
Uyu mugabo wiyemerera ko yakoze ubu bugizi bwa nabi, yavuze ko yabutangiye mu mezi atatu ashize kandi ko yari afite gahunda yo kuzica abantu 40.
Mu magambo ye, imbere ya microphone na camera by’ibitangazamakuru bitandukanye, yagize ati “Niyumvagamo mu bwonko bwanjye ko nzica abantu 40.”
Hafashimana Usto avuga ko ubu bwicanyi butari mu maraso ye ahubwo ko ari ibyo yarozwe bikamutera ibisazi byatumaga yica abantu, ndetse ko yabyemeye nyuma yo gufatwa ubundi ko yumvaga ari ibisanzwe.
Yagize ati “Abarangi ni bo babimbwiye kuko umugore nashatse ni ho yasengeraga.”
Agaruka ku bantu yivuganye, yagize ati “Babiri nabaciye imitwe nyijugunya mu mazi manini, ni ko ibisazi byanjye byabaga byantegetse, ariko nageze mu buyobozi birashira.”
Uwo aheruka kwica ni uwari uvuye muri Gereza ya Nyarugenge bari bagiye gukorana mu bujura, akaza kumwivugana amuciye umutwe n’umuhoro ubwo bari bihishe mu gihugu bategereje kujya kwiba urugo ruherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangaje ko ifatwa rya Hafashimana ryaturutse ku makuru yari amaze gukusanywa kuko hakozwe iperereza ryihuse kuko hari hamaze kumenyekana ko afite umugambi wo kuzica abantu benshi.
Yagize ati “Yasaga n’aho afite gahunda yo kuzica abandi benshi, ariko hakozwe iperereza ryihuse ku buryo dutekereza ko abandi yateganyaga kwica bitagishobotse.”
Polisi y’u Rwanda itangaza ko hari abandi bakiri gushakishwa bakekwaho gukorana n’uyu mugabo, ivuga ko agiye gushyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo bukomeze iperereza ubundi bumushyikirize Ubushinjacyaha.
RADIOTV10
Ndabasuhije!Mwokagirimana mwe mudufashe ntazaveho agacika noneho yakora ibyo tutabasha kwakira kuko nibi ntibyoroshye ngize ubwoba ko tugira umusazi agaca ninzugi agatoroka cyangwa akihinduranya akagenda yagera hanze akaba wawundi Mana we dutabare uturinde abantu nkaba