Hamenyekanye isezerano rikomeye Tshisekedi yemereye mu nama y’i Bujumbura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye i Burundi mu cyumweru twaraye dusoje, byamenyekanye ko Perezida Felix Tshisekedi yemereye bagenzi be ko Guverinoma ye izagirana ibiganiro na M23.

Iyi nama yabaye ku wa Gatandatu w’Icyumweru twaraye dusoje, tariki 04 Gashyantare 2023, yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa DRC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Madamu Samia Suluhu Hasan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wanayiyoboye kuko ari we uyoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC.

Izindi Nkuru

Muri iyi nama kandi, hari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Epfo ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Deng Kuol wari uhagarariye Perezida Salva Kiir.

Mu bayobozi bari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

Prof Nshuti Manasseh yavuze bimwe mu byaganiriweho muri iyi nama yasoje ifatiwemo imyanzuro irimo iyongeye gusaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugirana ibiganiro n’imitwe yose irimo na M23 yari yaranze kuganira na wo.

Prof Nshuti Manasseh yabwiye ikinyamakuru Igihe ko Perezida Tshisekedi ubwe yemeye ko Guverinoma y’Igihugu cye igiye kuganira na M23.

Yagize ati Yarabyemeye, erega urumva ni ukumvikana nk’akarere icyakorwa. Guhagarika imirwano, gusubira inyuma ariko byose bikajyana n’ibiganiro.”

Prof Manasseh yavuze ko Guverinoma ya DRC yemeye kuganira na M23 nyuma yuko ibisabiwe muri iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu.

Ati Twababwiye ko bavugana, kandi kuri iyi nshuro twemeranyije ko bagiye kuvugana na bo.

Uyu munyapolitiki yavuze ko ntayindi nzira nziza yatanga igisubizo kiboneye, atari ibiganiro kandi ko ari yo yakunze kugaragazwa n’akarere.

Yagize ati Icyo twumvikanyeho nk’akarere kandi dutekereza ko ari cyo gisubizo cyiza kuri iki kibazo, nta kintu gisumba kuvugana.

Yanagarutse ku byo kuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje kwifuza ko ingabo ziri mu butumwa bw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zakwinjira mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23, avuga ko ibi bitari mu byajyanye izi ngabo.

Yagize ati Icyo basabwe ni uguhagarika imirwano hanyuma bagasubira inyuma ariko baganira. Ibyo kuvuga ko ingabo za EAC zabarasa, ntabyavuzwe mu biganiro.”

Muri iyi nama y’i Bujumbura, Abakuru b’Ibihugu bemeranyijwe ko Ibihugu byose bigize uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byohereza ingabo muri Congo nkuko byemeranyijweho ariko kugeza ubu hakaba hari ibitarazoherezayo.

Prof Nshuti Manasseh yakomeje atsindagira ko izi ngabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zifite inshingano zo gutanga ubufasha mu nzira yo gushaka amahoro aho kuba ari ukurwana.

Yagize ati Si ukubafasha kurwana cyangwa gufasha Tshisekedi ngo tumututize ingufu zo kurwana, oya, ni ibiganiro bya politiki.”

Izi ngabo ziyobowe n’iza Kenya, zagiye zigaragara mu bikorwa byo kuganira na M23 ndetse uyu mutwe wagiye urekura bimwe mu bice wari warafashe, ukabisiga mu maboko yazo.

Tshisekedi mu cyumba cyabereyemo iyi nama
Inama yayobowe na Evariste Ndayishimiye
Yarimo abandi bakuru b’Ibihugu bya EAC

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru