Agahinda kari kose mu muhango wo gushyingura abishwe n’mpanuka idasanzwe witabiriye n’uhagariye Guverinoma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baburiye ubuzima mu mpanuka yahitanye abantu 11 y’ubwanikiro buhereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo bwaguye, bashyinguwe mu muhango witabiriwe n’uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda wanafashe mu mugongo imiryango ya ba nyakwigendera.

Uyu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2023, wabereye mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo, ahari hateraniye abaturage bo mu miryango y’abantu icyenda bahitanywe n’iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 03 Gashyantare mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo.

Izindi Nkuru

Abaguye muri iyi mpanuka; ni Emmanuel Ndababonye, Theoneste Ibyiyisi, Alphonsine Tuyisenge n’umwana we Eric Mugisha, Venantie Murerwa, Akingeneye Valentine, Venantie Mukamfizi, Elias Twagiramungu, Emmanuel Gakuru na Donatien Vuguziga.

Kuri iki Cyumweru tariki 04 Gashyantare, ubwo habaga umuhango wo guherekeza abantu icyenda baguye muri iyi mpanuka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assumpta, yawitabiriye ahagarariye Guverinoma y’u Rwanda.

Mu butumwa yagejeje ku bo mu miryango y’ababuze ubuzima, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ibafashe mu mugongo kandi ko izakomeza kubaba hafi.

Ingabire Assumpta yagize ati “Mwatakaje abavandimwe, abana, ababyeyi ariko mwumve ko natwe tubabaye kuko n’igihugu cyatakaje abantu bacyo.”

Yakomeje yizeza abo mu miryango y’abitabye Imana ko Guverimoma izababa hafi yaba mu mibereho ndetse no gukomeza imikorere ya koperative.”

Ubwo iyi mpanuka yabaga ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Guverinoma y’u Rwanda yanasohoye itangazo ryo gufata mu mugongo iyi miryango yabuze ababo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edourad Ngirente, ryagiraga riti “Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.”

Muri uyu muhango wo guherekeza ba nyakwigendera, Emmanuel Rutabandama uwavuze mu izina ry’ababuze ababo, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kuba yabafashije mu bikorwa byo guherekeza ababo.

Yagize ati “Nyuma yuko impanuka ibaye, imwe mu miryango yibazaga uko igiye kubyitwaramo mu gushyingura ababo bakundaga, ariko Guverinoma yaduhaye ubufasha. Ubufasha twahawe n’ubuyobozi buraduha icyizere no gukomeza kutwitaho nk’abaturage.”

Emmanuel Rutabandama kandi yihanganishije bagenzi be babuze ababo, avuga ko ari imbaraga Igihugu kibuze dore ko n’ubundi baburiye ubuzima mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Ingabire Assumpta wari uhagarariye Guverinoma yihanganishije imiryango yabuze abayo
Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi

Amarira yari yose

Uhagarariye Guverinoma yifatanyije n’imiryango yabo
Hari abayobozi barimo abo mu Mujyi wa Kigali no mu nzego z’umutekano

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru