Chris Brown yifatiye ku gahanga abategura ibihembo yatashyemo amaramasa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’ikirangirire w’Umunyamerika, Chris Brown yabaye nk’utuka abategura itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards nyuma yuko atabonye igihembo.

Chris Brown yari mu bahatanira igihembo mu cyiciro cya album nziza y’injyana ya R&B, cyegukanywe na Robert Glasper kuri album ye yise black radio III.

Izindi Nkuru

Nyuma yuko uyu muhanzi w’ikirangirire atabonye igihembo muri ibi bihembo, yagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi wo kuba atakegukanye.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Chris Brown yavuze ko abategura ibi bihembo batazi ibyo bakora ngo ahubwo ko bari mu mikino.

Yagize ati “Muri mu mikino, ubundi muri umwanda bwoko ki?”

Mu butumwa bwe, yakomeje yibasira Robert Glasper wegukanye iki gihembo bari bahataniye, ati ubundi uwo mwanda ngo Robert Glasper ni inde?

Uyu muhanzi wakomeje agaragaza umujinya wo kuba ategukanye iki gihembo, yaje gusiba ubu butumwa ariko yongera gushyiraho ubundi bugaragaza ko atanyuzwe no kuba atatwaye kiriya gihembo.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru