• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukino wa APR&Rayon wongeye gukurikirwa n’ibidasanzwe, Umuvugizi wa Rayon abivuga ibitunguranye

radiotv10by radiotv10
13/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukino wa APR&Rayon wongeye gukurikirwa n’ibidasanzwe, Umuvugizi wa Rayon abivuga ibitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’umukino utajya wiburira hagati y’abacyeba b’ibihe byose; APR FC na Rayon Sports, habaye igikorwa cy’urugomo cyo kumenagura ibirahure by’imodoka zari zitwaye abafana ba APR, gusa umuvugizi wa Rayon Sports avuga ko bitakozwe n’abafana b’iyi kipe ahubwo ko bashobora kuba ari aba APR bari bafite umujinya wo gutsindwa.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul asubiza ku makuru avugwa ko abafana b’iyi kipe baba basagariye aba APR FC, yabyamaganiye kure.

Yagize “Nta mufana wa Rayon Sports wakoreye uwa APR FC urugomo, kuki se bitaba byakozwe n’abafana ba APR FC batishimiye umusaruro babonye? Aba-Rayon twavuye muri Sidate ya Huye ntawe duhutaje kandi dutaha amahoro.”

Si rimwe cyangwa kabiri umukino wa Rayon Sports na APR FC ukurikiwe n’ibikorwa nk’ibi by’urugomo, kuko hagiye humvikana imirwano hagati y’abafana b’aya makipe, bose baba badashaka ko ikipe yabo itsindwa n’imwe muri izi.

Rayon Sports yaherukaga gutsinda Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu myaka ine ishize, yatsindiwe igitego na Ngendahimana Eric igitego kimwe ari na cyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Kuva Jean Fidere Uwayezu yatangira kuyobora ikipe y’Ubururu n’Umweru akaba ari ubwa mbere iyo ikipe ishoboye gutsinda APR FC.

Uyu mukino kandi wishimiwe cyane n’ingeri zose dore ko abafana b’amakipe yombi bari bitabiriye ku bwinshi.

Ni umukino kandi wongeye kuzana ubwiyunge hagati y’umutoza Haringingo Francis n’abakunzi ba Rayon Sports batari bishimiye uko yari amaze iminsi yitwara.

Umutoza Ben Moussa utoza APR FC yari abizi neza ko nta kosa yagombaga gukora, gusa ntiyaje guhirwa ngo agere ku ntego ze.

Kuri Byiringiro League wakinaga umukino wa nyuma yambaye imyenda y’umukara n’Umweru ntiyahiriwe n’umunsi wa 19 wa shampiyona dore ko yari yabitangarije RADIOTV10 ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize.

Icyo gihe yari yagize “Byaba na byiza nkazatsinda igitego mu rwego rwo gusezera abafana, kuko APR FC ni mu rugo kandi ndayifuriza ibyiza gusa.”

Gusa nubwo umukino warangiye Rayon Sports yegukanye amanota atatu, APR FC irakicaye ku ntebe y’Icyubahiro n’amanota 37, ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 36 aho inganya na AS Kigali na Gasogi United, mu gihe Kiyovu Sports ya 5 ifite amanota 35.

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Rubavu: Inzoga idasanzwe bise ‘mood’ uyinyoye arasusuruka birenze urugero agakora amahano

Next Post

Kigali: Mu gicuku cy’ijoro inkongi iremereye yibasiye Agakiriro kudutsemo umuriro ubugiragatatu

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Kigali: Mu gicuku cy’ijoro inkongi iremereye yibasiye Agakiriro kudutsemo umuriro ubugiragatatu

Kigali: Mu gicuku cy’ijoro inkongi iremereye yibasiye Agakiriro kudutsemo umuriro ubugiragatatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.