Ahakorerwa ibikorwa by’ubukorikori hazwi nk’Agakiriro ka Gisozi mu Mujyi wa Kigali, hongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro noneho yadutse mu gicuku kiniha, yongeye gufata igice kibikwamo imbaho, cyangirikiyemo byinshi birimo imbaho ndetse n’imashini zifite agaciro ko hejuru.
Ku isaha ya saa tanu z’ijoro zirengaho iminota zasatiraga saa sita z’ijoro ryacyeye, ni bwo inkongi y’umuriro yibasiye aha Gakiriro ka Gisozi.
Ni inkongi yadutse ifata igice kibikwamo imbaho, ari na cyo cyakunze kujya gifatwa n’inkongi mu bihe byatambutse.
Abahageze muri aya masaha ubwo iyi nkongi yari igitangira, bavuga ko yari ifite imbaraga kuko ibishashi by’umuriro byaturikaga bikabije, bikanatera igishyika abaturage.
Gusa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi, yatabaranye ingoga muri aya masaha, itangira kuzimya.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, yasanze hagicumba umwotsi, imodoka ya polisi ikiri kuzimya ndetse hari hageze indi ije kuyunganira.
Umwe mu baturage bari kuri aka Gakiriro, yagize ati “Ibintu byose byari muri iki gice kibikwamo imbaho, byahiye. Imbaho zahiye, imashini zahiye, ibikoresho byose byarimo byahiye.”
Iki gice cyahiye kandi cyegereye ikindi gice na cyo kibikwamo imbaho cyari cyahiye umwaka ushize, mu gihe hari n’ikindi gice cy’isoko ryo muri aka Gakiriro na cyo kigeze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro.
Muri iki gitondo, imirimo yari isanzwe ikorerwa muri aka gakiriro, muri iki gice cyafashwe n’inkongi, yahagaze.
Ntiharamenyekana agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nkongi, dore ko kugeza muri iki gitondo ubwo twandikaga inkuru, inzego zirimo na Polisi zari zikiri gukurikirana iby’iyi nkongi.
RADIOTV10