Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hari uwo mu muryango waje yashananaje asubizwayo shishitabona-Ibitaravuzwe mu bukwe bwa Gafaranga

radiotv10by radiotv10
13/02/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Hari uwo mu muryango waje yashananaje asubizwayo shishitabona-Ibitaravuzwe mu bukwe bwa Gafaranga
Share on FacebookShare on Twitter

Inkuru y’ubukwe bw’uwiyita ‘Bishop’ Gafaranga na Annette Murava, bukomeje kugarukwaho byumwihariko ibyabaye ku munsi wabwo nyirizina bitazibagirana, ahari hakajijwe umutekano mu buryo budasanzwe ku buryo hari n’uwo mu muryango wa Gafaranga wabutashye ariko agasubizwayo ngo kuko atari ku rutonde.

Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, muri hoteli imwe iherereye mu Karere ka Bugesera, nyuma yuko bugarutsweho cyane.

Ku banyamakuru bagiye bazi ko bagiye gutara amakuru y’ubukwe bw’ibi byamamare, bavuga ko bwababereye amakwe kuko ibyabayeho, batari babyiteze.

Aba banyamakuru barimo abakorera ku miyoboro ya YouTube, basabwe gusiba amashusho bari bafashe, babitegekwa n’abasore b’ibigango bari bacunze umutekano muri ubu bukwe.

Andi makuru kandi yamenyekanye ni uko umwe mu bari babutashye wo mu muryango wa Bishop Gafaranga, yatahiye aho atarebye ibirori bya mwenewabo.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Yaje yakenyeye bisanzwe nk’umuntu utashye ubukwe bwa mwene wabo, ageze ku marembo, abashinzwe umutekano bamusubiza inyuma kuko atari ari ku rutonde.”

Uyu wavugaga ko ari uwo mu muryango wa Bishop Gafaranga yatahanye agahinda kenshi avuga ko nubwo bamusubije inyuma ariko yari atashye ubukwe bwa mwene wabo.

Avuga kandi ko abatashye ubukwe babanje gusabwa kwerekana inyandiko y’ubutumire, aruko nyuma bikaza guhinduka ahubwo hakifashishwa urutonde rwariho abagombaga kubutaha ku buryo uwazaga ntarugaragareho, yasubiraga inyuma.

Ubukwe bwa Habiyaremye Zachariel na Annette Murava bwagarutsweho cyane kuva mu byumweru bibiri bishize, aho bamwe batunguwe n’inkuru yabwo dore ko urukundo rwabo rwagizwe ibanga rikomeye.

Bamwe bavugaga ko batumva uburyo Murava usanzwe ari umuramyi azwiho no kuyoboka Imana cyane yaba agiye kurushinga n’umugabo usanzwe afite umugore n’abana, ndetse hakaba hari na bamwe bavuga ko Bishop Gafaranga ataratandukana mu buryo bwemewe n’ametegeko n’umugore bivugwa ko babanaga.

Annette Murava
Bishop Gafaranga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − ten =

Previous Post

Uko hakozwe operasiyo yo gufata abarimo abagore 2 bakekwaho icyaha bakoranye amayeri adasanzwe

Next Post

AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yasuye umuhinzi watahutse ava Canada baganirira mu rutoki

Related Posts

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko atwite umwana we wa kane, ari na we wa mbere agiye kubyarana n’umukunzi we, umukinnyi...

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

by radiotv10
17/09/2025
0

Umwongerezakazi Ruby Bhogal wamamaye mu kiganiro kizwi nka Bake Off cyo mu Bwongereza, yahishuye ko yakoranye ubukwe na James Stewart,...

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Uwase Muyango Claudine wari umaze imyaka ibiri n’igice akorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yasezeye ahita asimburwa na Khadidja...

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
15/09/2025
0

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, basuye umuryango w’umuhanzi The Ben wakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wibarukiye imfura...

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yasuye umuhinzi watahutse ava Canada baganirira mu rutoki

AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yasuye umuhinzi watahutse ava Canada baganirira mu rutoki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.