Sunday, November 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bagobotse abaturage b’i Bangui bibasiwe n’ibiza

Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bagobotse abaturage b’i Bangui bibasiwe n’ibiza

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), bafashije abaturage bo mu Karere ka Gatanu k’Umujyi wa Bangui baherutse kwibasirwa n’imyuzure, babaha ubuvuzi ku buntu, ibikoresho by’ibanze ndetse banifatanya na bo mu bikorwa by’umuganda.

Ubu bufasha bwatanzwe n’abagize imitwe y’ingabo n’abapolisi b’u Rwanda barimo RWABATT-1, RWAFPU na RWAPSU, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mu rwego rwo gufasha imiryango yahuye n’ingaruka z’imyuzure.

Iki gikorwa cyabereye kuri Lycée de Miskine, aho abaturage bahawe ibikoresho bitandukanye birimo ibyo gusakara amazu n’ibikoresho by’isuku. Hanatanzwe serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku ndwara zitandukanye.

Abaturage 342 ni bo bagezweho n’ubu bufasha, barimo abahawe serivisi zo kuvura amenyo n’amaso ndetse n’imiti ivura indwara zitandukanye.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatanu, YEMO Alain, wari kumwe na Lt Col Wellars NYANGEZI uyobora Ingabo za RWABATT-1, SSP Aimable BUSASA uyobora RWAFPU-1 na SSP Patrick GASHABUKA uyobora RWAPSU.

YEMO Alain yashimye uruhare rw’ingabo n’abapolisi b’u Rwanda mu gufasha abaturage bari mu bibazo batewe n’imyuzure, avuga ko ubu bufasha ari ikimenyetso cy’ubuvandimwe n’ubwitange.

Yagize ati: “Iki ni igikorwa cya kivandimwe kije gikurikiye imyuzure yabaye. Ndashimira Ingabo zose z’u Rwanda zikorera hano ku bw’urukundo no kwita ku baturage ba Repubulika ya Santarafurika.”

Ku ruhande rwe, Lt Col Wellars NYANGEZI yihanganishije imiryango y’abaturage yahuye n’ingaruka z’imyuzure, avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zizakomeza gufatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage mu bikorwa bigamije kubateza imbere.

Yashimangiye ko ubwo bufatanye buzibanda ku kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kubungabunga isuku no guteza imbere ubuzima bwiza.

Bamwe mu bahawe ubu bufasha, barimo Backa Barthélémy na Romaine, bashimye serivisi z’ubuvuzi bahawe, ibikoresho by’ibanze bahawe ndetse n’uruhare rw’ingabo n’abapolisi mu bikorwa by’umuganda.

Bavuze ko bishimiye inkunga bahawe, bashimira abanyarwanda bari mu butumwa bwa MINUSCA ku bw’ubwitange bagaragaje mu kubafasha guhangana n’ingaruka z’imyuzure.

Babahaye ibikoresho by’ingenzi
Banabahaye serivisi z’ubuvuzi ku buntu

Banakoranye umuganda

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =