Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje igisobanuro cy’ibyakozwe na FARDC byatumye irasana na RDF

radiotv10by radiotv10
16/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
U Rwanda rwagaragaje igisobanuro cy’ibyakozwe na FARDC byatumye irasana na RDF
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakoze igisa nk’igitero, cyatumye bakozanyaho na RDF ku mupaka uhuza iki Gihugu n’u Rwanda i Rusizi, Guverinoma y’u Rwanda irahumuriza Abaturarwanda ko nta ntambara “yeruye ihari” ahubwo ko ibi byakozwe na FARDC ari ubushotoranyi bwakunze gukorwa na Congo yifuza gushora u Rwanda mu ntambara.

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, itsinda ry’abasirikare ba FARDC babarirwa hagati ya 12 na 14 binjiye mu gice cy’ubutaka budafite Igihugu bubarizwamo hagati y’u Rwanda na DRC, barasa ku gice cy’u Rwanda.

Ibi byatumye ingabo z’u Rwanda na zo zisubiza FARDC, habaho kurasana kwakurikiwe no kuba abo basirikare ba FARDC barahise bahindukira bagasubira mu Gihugu cyabo.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje iby’uku kurasana hagati ya RDF na FARDC, bwasabye ko hakorwa iperereza kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi bidasiba gukorwa n’igisirikare cya Congo.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yahumurije Abanyarwanda ko nubwo habayeho iki gikorwa ariko umutekano w’u Rwanda ugihagaze bwuma, bityo ko nta muntu ukwiye gutekereza ko intamba yakunze kuvugwa na Congo Kinshasa yaba yaratangiye.

Yagize ati “Nta ntambara yeruye ihari. Mbere na mbere u Rwanda nta ntambara rushaka, rwarabivuze ruzabisubiramo, rwemera ko iki kibazo kizakemuka mu nzira z’imishyikirano.”

Akomeza asubiramo ibyakunze kuvugwa n’u Rwanda ko “Niba rutewe ruzitabara, niba rushowe mu ntambara, ruzayirwana, niba rushotowe ni ibindi. Biriya rero ni ubushotoranyi bukomeje bwa Guverinoma ya Congo, bigaragaza ko idashaka ko iki kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo kibonerwa umuti.”

Alain Mukuralinda avuga ko ubu bushake bucye bukomeje kugaragazwa na Guverinoma ya Congo, idahwema no kubugaragariza mu myitwarire yayo yo kwanga gushyira mu bikorwa ibyo yagiye isabwa byose.

Ati “Niba rero ntabyo ikoze, ikabona ntagihinduka, iragerageza kongera gushotora kuko kohereza abasirikare bagera muri cumi na bangahe nubwo bari muri zone itagira nyirayo ariko barashe berecyeza mu Rwanda. Ibyo rero ni ubushotoranyi nkuko mwabibonye kuri za ndege zazaga zikarenga inkiko z’u Rwanda zikinjira mu Rwanda, ni ubushotoranyi ku bisasu mwabonye mu mezi atandatu barasa mu Rwanda.”

Avuga ko ubu bushotoranyi bwose bukorwa na Guverinoma ya Congo bugamije gushora u Rwanda mu mirwano kugira ngo babone uruvugiro rw’ibirego by’ibinyoma bakunze kurushinja ko rufasha M23, ko ruteza umutekano mucye muri Congo n’ibindi byinshi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − eight =

Previous Post

Igisubizo gitunguranye cya M23 ku kuba ingabo za EAC zishobora kubarasaho

Next Post

Umujenerali wa FARDC uvugwaho ikosa rikomeye yafatiwe icyemezo kihuse

Related Posts

Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
27/07/2025
0

In Rwanda today, more young people are talking about “financial independence.” You’ll hear it on social media, in schools, and...

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

by radiotv10
26/07/2025
0

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu...

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

IZIHERUKA

Do young Rwandans really understand financial independence?
MU RWANDA

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
27/07/2025
0

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umujenerali wa FARDC uvugwaho ikosa rikomeye yafatiwe icyemezo kihuse

Umujenerali wa FARDC uvugwaho ikosa rikomeye yafatiwe icyemezo kihuse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Do young Rwandans really understand financial independence?

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.