U Rwanda rwagaragaje igisobanuro cy’ibyakozwe na FARDC byatumye irasana na RDF

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakoze igisa nk’igitero, cyatumye bakozanyaho na RDF ku mupaka uhuza iki Gihugu n’u Rwanda i Rusizi, Guverinoma y’u Rwanda irahumuriza Abaturarwanda ko nta ntambara “yeruye ihari” ahubwo ko ibi byakozwe na FARDC ari ubushotoranyi bwakunze gukorwa na Congo yifuza gushora u Rwanda mu ntambara.

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, itsinda ry’abasirikare ba FARDC babarirwa hagati ya 12 na 14 binjiye mu gice cy’ubutaka budafite Igihugu bubarizwamo hagati y’u Rwanda na DRC, barasa ku gice cy’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Ibi byatumye ingabo z’u Rwanda na zo zisubiza FARDC, habaho kurasana kwakurikiwe no kuba abo basirikare ba FARDC barahise bahindukira bagasubira mu Gihugu cyabo.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje iby’uku kurasana hagati ya RDF na FARDC, bwasabye ko hakorwa iperereza kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi bidasiba gukorwa n’igisirikare cya Congo.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yahumurije Abanyarwanda ko nubwo habayeho iki gikorwa ariko umutekano w’u Rwanda ugihagaze bwuma, bityo ko nta muntu ukwiye gutekereza ko intamba yakunze kuvugwa na Congo Kinshasa yaba yaratangiye.

Yagize ati “Nta ntambara yeruye ihari. Mbere na mbere u Rwanda nta ntambara rushaka, rwarabivuze ruzabisubiramo, rwemera ko iki kibazo kizakemuka mu nzira z’imishyikirano.”

Akomeza asubiramo ibyakunze kuvugwa n’u Rwanda ko “Niba rutewe ruzitabara, niba rushowe mu ntambara, ruzayirwana, niba rushotowe ni ibindi. Biriya rero ni ubushotoranyi bukomeje bwa Guverinoma ya Congo, bigaragaza ko idashaka ko iki kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo kibonerwa umuti.”

Alain Mukuralinda avuga ko ubu bushake bucye bukomeje kugaragazwa na Guverinoma ya Congo, idahwema no kubugaragariza mu myitwarire yayo yo kwanga gushyira mu bikorwa ibyo yagiye isabwa byose.

Ati “Niba rero ntabyo ikoze, ikabona ntagihinduka, iragerageza kongera gushotora kuko kohereza abasirikare bagera muri cumi na bangahe nubwo bari muri zone itagira nyirayo ariko barashe berecyeza mu Rwanda. Ibyo rero ni ubushotoranyi nkuko mwabibonye kuri za ndege zazaga zikarenga inkiko z’u Rwanda zikinjira mu Rwanda, ni ubushotoranyi ku bisasu mwabonye mu mezi atandatu barasa mu Rwanda.”

Avuga ko ubu bushotoranyi bwose bukorwa na Guverinoma ya Congo bugamije gushora u Rwanda mu mirwano kugira ngo babone uruvugiro rw’ibirego by’ibinyoma bakunze kurushinja ko rufasha M23, ko ruteza umutekano mucye muri Congo n’ibindi byinshi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru