Monday, September 9, 2024

Mu Rwanda hafashwe ikindi cyemezo kitezweho guca intege umuvuduko w’itumbagira ry’ibiciro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Banki Nkuru y’u Rwanda yongeye kuzamura igipimo cy’inyungu ku nguzanyo iha izindi banki, cyaherukaga kuzamurwa mu mezi atatu ashize, mu rwego rwo guhangana n’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Iki gipimo cy’inyungu fatizo ku nguzanyo BNR iha izindi Banki z’ubucuruzi, cyashyizwe kuri 7% kivuye kuri 6,5% cyaherukaga gushyirwaho mu mpera z’umwaka ushize.

Iki gipimo cyaherukaga kuzamurwa mu kwezi k’Ugushyingo 2022, ubwo cyashyirwaga kuri iyi 6,5% kivuye kuri 6% cyariho mu kwezi kwa 8/2022 mu gihe mu kwa 02/2022 cyari iri kuri 5%.

Icyo gihe ubwo iki gipimo cyaherukaga kuzamurwa, Banki Nkuru y’u Rwanda yari yavuze ko iki cyemezo kigamije guhangana n’izamuka ry’ibiciro ryari rikomeje gukaza umurego.

Guverineri w’iyi Banki (BNR), John Rwangombwa yari yagize ati “Ibiciro bishobora kuzamuka kubera ko iyo mfite amafaranga ngasanga igiciro cyazamutse, ndagura ntacyo mba nitayeho, ariko iyo mfite amafaranga macye, n’iyo igiciro kizamutse, ntekereza kabiri mbere yuko ngura. Icyo gihe wa wundi wazamuraga igiciro bikamuca intege ntakomeze kuzamura kubera ko yabuze abaguzi.”

Kongera kuzamura iki gipimo kikagera kuri 7% kivuye kuri 6,5%, byemerejwe mu Nama ya Komite ya Banki Nkuru y’u Rwanda ishinzwe kubungabunga ifaranga n’ubukungu, iherutse guterana.

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda, bwatangaje ku mugaragaro iki cyemezo cyo kuzamura inyungu ku nguzanyo z’amabanki.

John Rwangombwa wakunze kuvuga ko izamuka ry’ibiciro ku masoko riterwa n’ibintu bitandukanye birimo ibura ry’ibiribwa ku masoko na ryo riba ryatewe n’impamvu zinyuranye zirimo nk’ibura ry’imvura, yongeye gusobanura ko iki cyemezo cya BNR kigamije kugabanya amafaranga akoreshwa hanze ariko ko ubwacyo kitahita kigabanya izamuka ry’ibiciro ariko ko cyagabanya umuvuduko wabyo.

Yagize ati “Ikigabanuka ni umuvuduko ntabwo ari ibiciro muri rusange, gusa ibiribwa byo biragabanuka bigasubira hasi iyo twagize umusaruro mwiza.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko hari icyizere ko ibiciro ku masoko bizagabanuka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts