Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amavugurura mu buhinzi bwavuzwemo ibisa n’urusimbi yasimbuje Minisitiri wari umazeho imyaka ikabakaba 10

radiotv10by radiotv10
03/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amavugurura mu buhinzi bwavuzwemo ibisa n’urusimbi yasimbuje Minisitiri wari umazeho imyaka ikabakaba 10
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakoze amavugurura mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi arimo gusimbuza Dr Gérardine Mukeshimana wari umaze imyaka icyenda ari Minisitiri w’uru rwego, wasimbuwe na Dr Ildephonse Musafiri wari utaruzuza umwaka agizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Ni amavugurura yakozwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023 nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho Dr Ildephonse Musafiri nka Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, naho Dr Thelesphore Ndabamenye agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ndetse na Clarisse Umutoni agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu (Chief Finance Officer) muri RAB.

Ni amavugurura akozwe muri uru rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi rumaze iminsi ruvugwamo ikibazo gisa n’urusimbi cy’igihingwa kizwi nka Chia Seeds cyashishikarijwe abahinzi ngo bahinge ndetse bizezwa gukirigita ifaranga, hagakorwamo n’ibindi bisa n’inzira zo gukamamo abantu amafaranga.

Iki kibazo cyahombeje abatari bacye, cyanagarutsweho na Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Ubwo yavugaga kuri ibi bikorwa bisa n’urusimbi, Perezida Kagame yavuze ko abo mu ngeri zose bishoye muri ibi bikorwa, ariko bakabihomberamo.

Icyo gihe yagize ati “Birimo abaminisitiri, birimo ba General, biri mu gisirikare biri mu gipolisi, mukajya aho mukajya muri ‘Chia seeds’ [ni bumwe mu buryo bwo muri ibi bikorwa] mwamara guhomba udufaranga mwari mufite mwagiye kuturunda mu mwobo uri budutware mukaza ngo ‘urareba tugomba gufasha abaturage’…mufasha abaturage? Ayo mafaranga iyo uyabaha se ahubwo niba ushaka gufasha abaturage?”

Nyuma y’iminsi micye avuze ibi, Perezida Kagame nibwo yahise akora amavugurura mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubuhinzi, yatumye Dr Gérardine Mukeshimana wari umaze imyaka icyenda ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuzwa Dr Ildephonse Musafiri wari utaruzuza umwaka agizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.

Dr Gérardine Mukeshimana yari yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Nyakanga 2014 ubwo hajyagaho Guverinoma nshya yari iyobowe na Anastase Murekezi wari wagizwe Minisitiri w’Intebe.

Dr Musafiri wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, si mushya muri iyi Minisiteri no muri Guverinoma y’u Rwanda, kuko yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, umwanya yagiyeho muri Kanama umwaka ushize wa 2022.

Muri 2014 ubwo Dr Mukeshimana yarahiraga nka Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
Umwaka ushize ubwo Dr Musafiri yarahiraga nk’Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 1 =

Previous Post

Uko gufunguza uwakubise umugore we byatumye abayobozi babiri nabo bafungwa

Next Post

‘Umugabo si Umuntu’: Igisigo gihishura ibitangaje byirengagizwa ku bagabo

Related Posts

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
‘Umugabo si Umuntu’: Igisigo gihishura ibitangaje byirengagizwa ku bagabo

‘Umugabo si Umuntu’: Igisigo gihishura ibitangaje byirengagizwa ku bagabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.