Friday, August 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amavugurura mu buhinzi bwavuzwemo ibisa n’urusimbi yasimbuje Minisitiri wari umazeho imyaka ikabakaba 10

radiotv10by radiotv10
03/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amavugurura mu buhinzi bwavuzwemo ibisa n’urusimbi yasimbuje Minisitiri wari umazeho imyaka ikabakaba 10
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakoze amavugurura mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi arimo gusimbuza Dr Gérardine Mukeshimana wari umaze imyaka icyenda ari Minisitiri w’uru rwego, wasimbuwe na Dr Ildephonse Musafiri wari utaruzuza umwaka agizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Ni amavugurura yakozwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023 nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho Dr Ildephonse Musafiri nka Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, naho Dr Thelesphore Ndabamenye agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ndetse na Clarisse Umutoni agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu (Chief Finance Officer) muri RAB.

Ni amavugurura akozwe muri uru rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi rumaze iminsi ruvugwamo ikibazo gisa n’urusimbi cy’igihingwa kizwi nka Chia Seeds cyashishikarijwe abahinzi ngo bahinge ndetse bizezwa gukirigita ifaranga, hagakorwamo n’ibindi bisa n’inzira zo gukamamo abantu amafaranga.

Iki kibazo cyahombeje abatari bacye, cyanagarutsweho na Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Ubwo yavugaga kuri ibi bikorwa bisa n’urusimbi, Perezida Kagame yavuze ko abo mu ngeri zose bishoye muri ibi bikorwa, ariko bakabihomberamo.

Icyo gihe yagize ati “Birimo abaminisitiri, birimo ba General, biri mu gisirikare biri mu gipolisi, mukajya aho mukajya muri ‘Chia seeds’ [ni bumwe mu buryo bwo muri ibi bikorwa] mwamara guhomba udufaranga mwari mufite mwagiye kuturunda mu mwobo uri budutware mukaza ngo ‘urareba tugomba gufasha abaturage’…mufasha abaturage? Ayo mafaranga iyo uyabaha se ahubwo niba ushaka gufasha abaturage?”

Nyuma y’iminsi micye avuze ibi, Perezida Kagame nibwo yahise akora amavugurura mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubuhinzi, yatumye Dr Gérardine Mukeshimana wari umaze imyaka icyenda ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuzwa Dr Ildephonse Musafiri wari utaruzuza umwaka agizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.

Dr Gérardine Mukeshimana yari yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Nyakanga 2014 ubwo hajyagaho Guverinoma nshya yari iyobowe na Anastase Murekezi wari wagizwe Minisitiri w’Intebe.

Dr Musafiri wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, si mushya muri iyi Minisiteri no muri Guverinoma y’u Rwanda, kuko yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, umwanya yagiyeho muri Kanama umwaka ushize wa 2022.

Muri 2014 ubwo Dr Mukeshimana yarahiraga nka Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
Umwaka ushize ubwo Dr Musafiri yarahiraga nk’Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 12 =

Previous Post

Uko gufunguza uwakubise umugore we byatumye abayobozi babiri nabo bafungwa

Next Post

‘Umugabo si Umuntu’: Igisigo gihishura ibitangaje byirengagizwa ku bagabo

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
‘Umugabo si Umuntu’: Igisigo gihishura ibitangaje byirengagizwa ku bagabo

‘Umugabo si Umuntu’: Igisigo gihishura ibitangaje byirengagizwa ku bagabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.