Amavugurura mu buhinzi bwavuzwemo ibisa n’urusimbi yasimbuje Minisitiri wari umazeho imyaka ikabakaba 10

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakoze amavugurura mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi arimo gusimbuza Dr Gérardine Mukeshimana wari umaze imyaka icyenda ari Minisitiri w’uru rwego, wasimbuwe na Dr Ildephonse Musafiri wari utaruzuza umwaka agizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Ni amavugurura yakozwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023 nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho Dr Ildephonse Musafiri nka Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, naho Dr Thelesphore Ndabamenye agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ndetse na Clarisse Umutoni agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu (Chief Finance Officer) muri RAB.

Ni amavugurura akozwe muri uru rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi rumaze iminsi ruvugwamo ikibazo gisa n’urusimbi cy’igihingwa kizwi nka Chia Seeds cyashishikarijwe abahinzi ngo bahinge ndetse bizezwa gukirigita ifaranga, hagakorwamo n’ibindi bisa n’inzira zo gukamamo abantu amafaranga.

Iki kibazo cyahombeje abatari bacye, cyanagarutsweho na Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Ubwo yavugaga kuri ibi bikorwa bisa n’urusimbi, Perezida Kagame yavuze ko abo mu ngeri zose bishoye muri ibi bikorwa, ariko bakabihomberamo.

Icyo gihe yagize ati “Birimo abaminisitiri, birimo ba General, biri mu gisirikare biri mu gipolisi, mukajya aho mukajya muri ‘Chia seeds’ [ni bumwe mu buryo bwo muri ibi bikorwa] mwamara guhomba udufaranga mwari mufite mwagiye kuturunda mu mwobo uri budutware mukaza ngo ‘urareba tugomba gufasha abaturage’…mufasha abaturage? Ayo mafaranga iyo uyabaha se ahubwo niba ushaka gufasha abaturage?”

Nyuma y’iminsi micye avuze ibi, Perezida Kagame nibwo yahise akora amavugurura mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubuhinzi, yatumye Dr Gérardine Mukeshimana wari umaze imyaka icyenda ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuzwa Dr Ildephonse Musafiri wari utaruzuza umwaka agizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.

Dr Gérardine Mukeshimana yari yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Nyakanga 2014 ubwo hajyagaho Guverinoma nshya yari iyobowe na Anastase Murekezi wari wagizwe Minisitiri w’Intebe.

Dr Musafiri wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, si mushya muri iyi Minisiteri no muri Guverinoma y’u Rwanda, kuko yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, umwanya yagiyeho muri Kanama umwaka ushize wa 2022.

Muri 2014 ubwo Dr Mukeshimana yarahiraga nka Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
Umwaka ushize ubwo Dr Musafiri yarahiraga nk’Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru