Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Urwatumye umwe yambikwa ipingu rwabahurije ku ibendera ubu ni umugore n’umugabo

radiotv10by radiotv10
03/03/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Urwatumye umwe yambikwa ipingu rwabahurije ku ibendera ubu ni umugore n’umugabo
Share on FacebookShare on Twitter

Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda wa 2017 na Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, bombi bigeze gutabwa muri yombi, umwe akekwaho ibifitanye isano n’ifungwa ry’umwe, basezeranye imbere y’amategeko, ubu mu irangamimerere ni umugabo n’umugore.

Inkuru yo gusezerana mu mategeko kwabo, yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023 nyuma yuko bavuye kubirahirira ku Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uyu muhango wateguwe kandi ukaba mu ibanga rikomeye hagati ya ba nyirabyo dore ko nta mafoto yari yagiye hanze ndetse bitari bizwi nubwo hari abari bamaze iminsi babinuganuga.

Amakuru y’isezerana ryabo, yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Desire Nsabimana wemeje ko ubu “Ishimwe Dieudonné na Iradukunda Elsa bemewe nk’umuryango mushya wemewe n’amategeko.”

Basezeranye mbere y’iminsi micye ngo Prince Kid yongere kwitaba Urukiko ngo aburane ku bujurire bw’Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyamugize umwere ku byaha akekekwaho.

Urukiko Rukuru rwajuririwe icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruteganya kuburanisha Prince Kid tariki 10 Werurwe, bivuze ko basezeranye habura icyumweru kimwe ngo uyu musore yitabe Urukiko.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwaburanishije Prince Kid, rwari rwamugize umwere tariki 02 Ukuboza 2022 ku byaha birimo icyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse n’icyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Prince Kid wari watawe muri yombi tariki ya 26 Mata 2022, akimara kugirwa umwere, Urukiko rwahise rutegeka ko arekurwa, ariko Ubushinjacyaha baburanaga ntibwanyura ndetse burabijuririra.

Miss Iradukunda Elsa bamaze gusezerana nk’umugore n’umugabo, na we yatawe muri yombi nyuma y’iminsi micye Prince Kid atawe muri yombi, kuko uyu mukobwa we yafunzwe tariki 08 Gicurasi 2022 ubwo yakekwagaho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.

Ni ibyaha bivugwa yakekwagaho gukora ubwo yagerageragezaga gukora ibishoboka byose ngo umukunzi we afatirwe icyemezo kiri mu nyungu ze, gusa yaje kurekurwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo ko akurikiranwa ari hanze.

Basezeranye imbere y’amategeko

Ni ibyishimo hagati yabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − two =

Previous Post

Amakuru mashya ku byategetswe M23 byo guhagarika imirwano no gusubira inyuma

Next Post

Hatangajwe abandi basirikare bihariye bagiye kwinjira muri Congo

Related Posts

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

by radiotv10
25/07/2025
0

African streetwear is no longer just an underground aesthetic, it has transformed into a bold expression of culture, identity, and...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe abandi basirikare bihariye bagiye kwinjira muri Congo

Hatangajwe abandi basirikare bihariye bagiye kwinjira muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.