Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya ku byategetswe M23 byo guhagarika imirwano no gusubira inyuma

radiotv10by radiotv10
03/03/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Igisubizo gitunguranye cya M23 ku kuba ingabo za EAC zishobora kubarasaho

Bamwe mu barwanyi ba M23

Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) waganiriye ku buryo bwo gushyirwa mu bikorwa ibyemezo byafatiwe umutwe wa M23 biwusaba guhagarika imirwano no kuva mu bice byose wafashe.

Ni ibiganiro byabereye i Burundi, biyoborwa na Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye uyoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, avuga ko Perezida Ndayishimiye yayoboye iyi nama kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Perezidansi y’u Burundi, bugira buti “Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa Kane mu biro bye bya Ntare Rushatsi, yayoboye inama yo guhuza ibikorwa mu bikorwa bihuriweho byo gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe M23 yo guhagarika imirwano no gusubira inyuma mu Burasirazuba bwa DRC.”

Iyi nama yabereye i Burundi, ije ikurikira imaze ukwezi kumwe ibereye n’ubundi muri iki Gihugu yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na yo yayobowe na Perezida Ndayishimiye yize ku bibazo by’umutekano mucye bimaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nanone kandi tariki 09 Gashyantare 2023 Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize EAC bahuriye mu nama yafatiwemo imyanzuro irimo usaba umutwe wa M23 ko utagomba kurenza tariki 30 z’uku kwezi kwa Werurwe utarava mu bice wafashe.

Nyamara kuva mu byumweru bibiri bishize ndetse no muri iki, imirwano hagati ya FARDC na M23 yarakomeje ndetse uyu mutwe usabwa kurekura ibice wafashe, ukaba warafashe ibindi bice.

Perezida Ndayishimiye yayoboye iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Ni ba ‘Ntamunoza’: Abanyekongo noneho baramagana Macron bavuga impamvu isekeje

Next Post

Urwatumye umwe yambikwa ipingu rwabahurije ku ibendera ubu ni umugore n’umugabo

Related Posts

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

by radiotv10
21/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC rwongeye kurenga ku gahenge rukarasana ubugome bukabije rukoresheje indege z’intambara mu bice...

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

by radiotv10
21/10/2025
0

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yageze kuri Gereza ya La Santé i Paris muri iki Gihugu yayoboye, kugira ngo...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
20/10/2025
0

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo, yaramutse mu mujyi a Nyabiondo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara...

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

by radiotv10
20/10/2025
0

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko afite ubushake bwo...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

21/10/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

21/10/2025
Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

21/10/2025
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

21/10/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urwatumye umwe yambikwa ipingu rwabahurije ku ibendera ubu ni umugore n’umugabo

Urwatumye umwe yambikwa ipingu rwabahurije ku ibendera ubu ni umugore n’umugabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.