Sunday, December 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nigeria: Igisirikare kivuga ko abajura bahanuye indege y’intambara

radiotv10by radiotv10
20/07/2021
in MU RWANDA
0
Nigeria: Igisirikare kivuga ko abajura bahanuye indege y’intambara
Share on FacebookShare on Twitter

Abajura bo muri Nigeria bahanuye indege y’igisirikare cy’iki gihugu kirwanira mu kirere, mu buryo bw’imbonekarimwe aho indege ya gisirikare ihanuwe n’itsinda ry’abajura.

Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyavuze ko umupilote w’iyo ndege yari amaze gusoza igitero ku bashimusi ubwo yatangiraga kuraswaho muri iyo ndege.

Liyetona Abayomi Dairo yaturumbutse mu ndege akoresha “uburyo bumujemo bwo kwirokora” yirinda gufatwa ndetse ashaka aho yikinga (yihisha), mbere yuko yongera gusanga abasirikare bagenzi be.

Iki gitero cyabereye ku mupaka wa za leta za Zamfara na Kaduna zo mu majyaruguru y’igihugu.

Ibico by’abitwaje intwaro – bizwi muri ako karere nk'”abajura” – bivugwaho kuba ari byo byihishe inyuma y’ibikorwa by’ubushimusi biherutse kuba muri iki gice cy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Abanyeshuri baribasiwe – abarenga 1,000 bamaze gushimutwa kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize.

Benshi muri bo bararekuwe – amakuru avuga ko barekuwe hamaze kwishyurwa amafaranga y’ingwate, ariko bamwe muri bo barishwe.

Mu minsi ya vuba aha ishize, Perezida Muhammadu Buhari yategetse igisirikare gukora igishoboka cyose kikamenesha abagizi ba nabi muri leta za Katsina, Zamfara na Kaduna.

Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyavuze ko cyari cyarashyizeho ibikorwa byo ku manywa na nijoro byo kugaba ibitero ku bajura gifatanyije n’abasirikare barwanira ku butaka. Ni muri kimwe muri ibi bikorwa iyo ndege y’intambara yahanuriwemo ku cyumweru.

Mu itangazo, igisirikare kirwanira mu kirere cyagize kiti: “Muri ibi bikorwa bikomeye, abajura babarirwa mu magana baciwe intege ndetse aho bihisha henshi harasenywa”.

Nubwo muri uyu mwaka habayeho impanuka nyinshi z’indege za gisirikare, ubu ni bwo bwa mbere hatangajwe ko abajura bitwaje intwaro bahanuye indege nk’iyo.

Ikarita ya Nigeria

Mu gace ka leta ya Kamfara niho hiciwe abapolisi 13 ku Cyumweru bazize amabandi

Mu kwezi kwa gatanu habayeho kugwa mu kantu ubwo uwari umukuru w’ingabo za Nigeria Liyetona Jenerali Ibrahim Attahiru, yapfiraga mu mpanuka y’indege ari kumwe n’abandi basirikare 10.

Mu kwezi kwa kane, indi ndege y’intambara nk’iyi yo mu bwoko bwa Alpha Jet yakoreye impanuka muri leta ya Borno – kamwe mu turere aho umutwe w’intagondwa za Boko Haram ziyitirira idini ya Islam zikorera cyane. Amakuru yuko yahanuwe n’izi ntagondwa yahakanywe n’igisirikare.

Mbere yaho, mu kwezi kwa kabiri, indege ya gisirikare yakoreye impanuka mu murwa mukuru Abuja, ikaba yari irimo kwerekeza muri leta ya Niger gushakisha abanyeshuri bari bahashimutiwe, yica abantu barindwi bose bari bayirimo.

NIGERIA : Nigerian Air Force to pay more than €1bn for 24 Leonardo fighter  aircraft - 23/03/2021 - Africa Intelligence

Igisirake cya Nigeria cyahamije ko indege yabo y’intambara yahanuwe n’amabandi akomeje kwibasira uduce tumwe na tumwe tw’iki gihugu

Nigeria yaguze muri Amerika indege 12 z’intambara zo mu bwoko bwa A-29 Super Tucano kuri miliyoni 496 z’amadolari (agera kuri miliyari 498 mu mafaranga y’u Rwanda). Muri uku kwezi kwa karindwi ni bwo yiteze kubona esheshatu za mbere.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − seventeen =

Previous Post

CAF yasohoye ingengabihe y’amarushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere wayo 2021-2022

Next Post

TOKYO 2020: Abakinnyi batandatu ba Pologne basubijwe iwabo nyuma yo kwibeshya bakohereza abakinnyi benshi mu Buyapani

Related Posts

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri...

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

by radiotv10
27/12/2025
0

Ginger is a common spice found in many kitchens. In Rwanda and across the world, people use it in tea,...

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

IZIHERUKA

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye
FOOTBALL

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
27/12/2025
0

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

27/12/2025
Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

27/12/2025
Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

27/12/2025
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
TOKYO 2020: Abakinnyi batandatu ba Pologne basubijwe iwabo nyuma yo kwibeshya bakohereza abakinnyi benshi mu Buyapani

TOKYO 2020: Abakinnyi batandatu ba Pologne basubijwe iwabo nyuma yo kwibeshya bakohereza abakinnyi benshi mu Buyapani

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.