Saturday, December 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Ibyo bizejwe byahawe bamwe abandi amaso ahera mu kirere none bahagurutse

radiotv10by radiotv10
16/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Ibyo bizejwe byahawe bamwe abandi amaso ahera mu kirere none bahagurutse
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’Indatwa uherereye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bavuga ko kuva bahabwa inzu bategereje ko bahabwa ibigega nk’abandi bikarangira bo ntabyo babonye.

Uyu mudugudu uherereye mu Mudugudu w’Akamarara Akagari ka Nyagatovu muri uyu Murenge wa Mukarange, watujwemo abatishoboye barimo n’abari batuye mu manegeka.

Bamwe muri bo bahwe inzu zifite ibigega. Abandi babwirwa ko bazabahabwa nyuma kuko ibyari bibonetse byari bicye.

Ruzindana Emmanuel, umwe muri aba baturage babwiye RADIOTV10 ko badafite ibigega, yagaragaje impamvu na bo bakwiye kubihabwa.

Ati “Amazi amanuka ku mireko y’abantu aza ari menshi akadusenyera. Icyo dusaba ni uko natwe baduha ibigega nkuko n’abandi babifite. Ni Leta yabibaye ariko siko twese twabibonye.”

Umuturanyi mugenzi we, yunzemo avuga ko babubakira inzu hari ibigega bicye bityo hatombora abagomba kubihabwa kuko byari bike bizeza abandi na bo ko bazabibona.

Ati “Ariko bari bavuze ko bazabibaha ariko hashize igihe kinini. Byibura nk’Akarere gashyizeho nkunganire  umuntu akajya agenda yishyura macye macye kugeza ashizemo byadufasha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RADIOTV10 ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo abo baturage batabonye ibigega babibone.

Ati “Turaza kureba abari basigaye ku buryo bashobora kugira ayo mahirwe yo kubona ibyo bigega n’icyo bisaba.”

Aba baturage bavuga ko baramutse babonye ibi bigega, uretse kuba byabafasha gufata amazi abangiriza, byanatuma babona amazi bajya bakoresha mu bihe by’izuba rikunze kuzahaza aka gace.

 

INKURU MU MASHUSHO

Yussuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − five =

Previous Post

Uwageze bwa mbere ku mugore bikekwa ko yishwe n’umugabo we yavuze ibiteye agahinda

Next Post

Abachou kuki mutansangije aya makuru?- Na Mushikiwabo byamunejeje

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abachou kuki mutansangije aya makuru?- Na Mushikiwabo byamunejeje

Abachou kuki mutansangije aya makuru?- Na Mushikiwabo byamunejeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.