Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Niba abahakana Jenoside nta soni bagira, kuki twe twagira ubwoba?

radiotv10by radiotv10
13/06/2021
in MU RWANDA, Uncategorized
0
Niba abahakana Jenoside nta soni bagira,  kuki twe twagira ubwoba?
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko bitangaje kuba nyuma y’imyaka 27 hakiri impaka ku nyito ya jenoside kandi Umuryango w’Abibumbye waremeje ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi, avuga kandi ko ubwe atazahindurwa n’ibimuvugwaho.

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda ku munsi wo gutangiza icyumweru cy’o kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi, yibanze ku kunenga ibihugu bikomeye atavuze mu mazina, uko byitwaye ku nyito ya jenoside, no ku bucamanza bw’abaregwa kuyigiramo uruhare.

Ku busabe bw’u Rwanda, mu 2018 inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye (UN) yemeje ku bwiganze ko mu 1994 habaye ’Jenoside yakorewe Abatutsi’, ariko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’ibihugu bimwe bikomeza kugingimira ku nyito yayo.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’inyito ya jenoside gihera ubwo yariho ikorwa kuko muri UN batahise bemera ko ibiri kuba ari jenoside, avuga ko Nigeria, New Zealand na Czech Republic aribo bahagurutse bakavuga ukuri ku biri kuba. Ati: “Biratangaza kuba impaka nk’izo zikiriho nyuma y’imyaka 27, ni ibintu bitangaje cyane.”

Yanenze abantu cyangwa ibihugu bacumbikiye abaregwa ibyaha mu Rwanda, bikanga kubohereza mu Rwanda ngo bacirwe imanza bivuga ko bitizeye ubutabera bwaho nyamara ngo nabyo ntibibacire imanze mu nkiko zabyo.

Ngo n’iyo u Rwanda rugize abo rucira imanza “Iyo ubirebye uko izo manza zicibwa usanga bo badatinda (ibyo bihugu) ku cyatumye bajyanwa mu nkiko, ahubwo batinda ngo ese bageze hano gute?”

“Niba baranageze hano mu buryo budasanzwe ibyo si ikibazo, ibyo twabivugaho rwose tukumva uko bageze hano, ariko se ntidukwiye kureba cyane cyane igifite agaciro kurusha ibindi, aricyo kumenya impamvu bagejejwe imbere y’ubutabera?”

Perezida Kagame kandi yavuze ko Niba hari abibaza uko bamwe mu bahungabanyije umutekano w’u Rwanda bafashwe bagashyikirizwa ubutabera, ibyo byazasuzumwa ukwabyo kuko ikiruta ikindi ari ukubageza mu butabera, n’ubwo baba baraje mu bundi buryo.

Agira ati “Abanyarwanda baziko ko igihugu cyacu kidashobora kwemera ko ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba bitazongera gukorerwa ku baturage bwacu, iyo umurongo uganisha ku bugizi bwa nabi urenze nabyo bigira umuti wabyo”

Umukuru w’Igihugu avuga ko benshi mu bagize ayo matsinda y’ubugizi bwa nabi batekereza ko bazagira agaciro mu mahanga ari uko bahungabanyije ubukungu bw’igihugu bakanica abaturage, ibyo bikaba bibabaje n’ubwo bisa n’aho uwo mugambi wabo bawugezeho.

Agira ati “Murabizi ko bamwe muri abo bantu bari hirya no hino baba bari ahantu bumva ko bafite amasomo menshi batwigisha ku bijyanye na demokarasi n’ubwisanzure n’ibindi byinshi bijyanye na Politiki n’uburenganzira bw’abaturage”.

Yavuze ko niba abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi bitabatera isoni, natwe tudakwiriye kugira ubwoba bwo kubarwanya.

Perezida yasoje ijambo rye ryo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ashimira abanyarwanda bakomeje gushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge

Kurikira Ijambo ryose rya perezida Paul Kagame.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + twelve =

Next Post

Amavubi Stars aracakirana na RCA kuri uyu wa Gatanu

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi Stars aracakirana na RCA kuri uyu wa Gatanu

Amavubi Stars aracakirana na RCA kuri uyu wa Gatanu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.