Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko ikibazo gikomeye kikibangamira iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC ari ubushake bwa Politiki bukomeje kuba iyanga ku ruhande rwa Congo.
Minisitiri Nduhungirehe yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, cyagarutse ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tariki 24 Kamena 2026, i London mu Bwongereza habereye inama ya gatandatu ya komisiyo Ihuriweho ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Washington (JOC: Joint Oversight Committee).
Iyi nama yarangiye u Rwanda na DRC biyemeje gushyira mu bikorwa ingingo zinyuranye zirimo “Gushyira mu bikorwa byuzuye Amasezerano y’Amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda yasinywe ku ya 27 Kamena 2025, arimo n’arebana n’ibitero by’indege zitagira abapilote.”
Nanone kandi ibi Bihugu byemeranyijwe guhagarika vuba na bwangu umwuka mubi ukomeje kugaragara byumwihariko mu bibazo biri mu bice bya Minembwe, no gukoresha ububasha bwabo ku mpande zose ziri mu mirwano muri kariya gace kugira ngo iyi ntego igerweho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, muri iki kiganiro na RFI, yavuze ko amasezerano y’amahoro ya Washington asobanutse kuko arimo ingingo zose zakagombye kuvamo umuti w’ibibazo byose bihari, yaba “iby’umutekano, ibya politiki ndetse n’iby’ubukungu.”
Yakomeje agira ati “Ariko ingingo isigaye kubonerwa umuti, ni irebana n’ubushake bwa politiki, kandi ubushake bwa politiki butangirira ku kubahiriza agahenge ko guhagarika imirwano aho iri kubera, kuko amasezerano yose y’amahoro uko yaba ameze kose, atangirira ku kubahiriza byuzuye agahenge.”
Yavuze ko nyuma y’amasezerano menshi yagiye asinywa arimo ibijyanye n’agahenge, arimo n’aya y’amahoro y’i Washington, iyi ngingo yo guhagarika imirwano itigeze yubahirizwa na rimwe kuko uruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa rutahwemye kugaba ibitero rukoresheje intwaro zikomeye zirimo indege zitagira abapilote (drone).
Ati “Atari ibitero gusa bigabwa mu birindiro bya AFC/M23 [irebwa n’ayo masezerano yasinywe], ahubwo binibasira Abanyamulenge bakaba abasivile b’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa umunsi ku wundi.”
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko izingiro ry’Amasezerano y’Amahoro yasinywe, kwari ukubahiriza agahenge ko guhagarika imirwano, ariko ubutegetsi bwa Congo bwakomeje kurangwa no kubura ubushake bwa politiki mu kubyubahiriza.
Yavuze kandi ko ikindi gishimangira ko ubutegetsi bwa Congo budafite ubushake bwa Politiki, ari uko bwanze gusenya umutwe wa FDLR nk’uko bwabyiyemeje muri ariya masezerano, ubundi u Rwanda na rwo rukaba rwabona kubahiriza ibyo rwiyemeje byo gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
RADIOTV10





