Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umukambwe w’imyaka 80 aremeza ko akiri imanzi atazi uko imibonano imera

radiotv10by radiotv10
24/03/2023
in AMAHANGA, UDUSHYA
0
Umukambwe w’imyaka 80 aremeza ko akiri imanzi atazi uko imibonano imera
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza w’imyaka 80 y’amavuko wo mu Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ageze kuri iyi myaka atazi uko kurarana n’umugore bimera kuko atigeze ashaka cyangwa ngo agire umugore akubaganya.

Mulengezi Rebeshuza Pierre wavutse mu 1943 utuye muri Gurupoma ya Mudaka muri Sheferi ya Kabare muri Teritwari ya Kabare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ni umuyobozi mu gace gatuwe n’abaturage bakibayeho mu buzima bwa cyera, baba mu nzu za nyakatsi ndetse na we ubwe aba mu nzu y’ibyatsi.

Mu kiganiro yagiranye na Afrimax, Mulengezi Rebeshuza yavuze ko ageze kuri iyi myaka 80 nta mwana we afite, icyakora abana bose bo muri aka gace abereye umuyobozi abafata nk’abe.

Uretse umwana kandi ngo nta n’umugore yigeze mu buzima bwe, ikirenze ibyo ni uko kuva yavuka atararunguruka ku ibanga ry’abakuze ngo akore imibonano mpuzabitsina.

Uyu mukambwe avuga ko uwahoze ari umwami wo muri aka gace, atahwemaga kumusaba gushinga urugo ngo na we atunge umugore ariko ko nubwo yamwubahaga bitagira urugero, kuri iyi ngingo batigeze bayihuzaho.

Abamuzi akiri umwana, bavuga ko nta na rimwe bigeze bamubonana ahagararanye n’umukobwa cyangwa umugore, ndetse ko yatinyaga uwitwa igitsinagore wese.

Umwe yagize ati “Ibintu nka biriya bibaho yaba ku bagabo no ku bagore, bakunda kubita abarwaye intinyi, baba batinya abagore, cyangwa abagore batinya abagabo, ni uko aba yaravutse.”

Uyu musaza ugaragara nk’unaniwe, arubashywe muri aka gace kuko arwanya akarengane aho kava kakagera, icyakora kubera izabukuru, abayeho atunzwe n’abaturanyi be bamuha icyo kurya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

AMAFOTO: Amavubi yakiranywe ubwuzu i Kanombe na bo baza bamwenyura

Next Post

Amakuru ashobora kuryohera Abanyarwanda ku mukino w’Amavubi wazamuye impaka

Related Posts

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

by radiotv10
29/10/2025
0

Adjudante Sarah Ebabi Ebadjara wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera icyaha...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

by radiotv10
29/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko rigiye gukora ibishoboka byose rigahagarika ibikorwa bibi biri...

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Nyuma y’ubujura bwakoranywe ubuhanga mu mwanya nk’uwo guhumbya bwabereye mu nzu ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa, ubu abantu babiri bakekwaho...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

by radiotv10
28/10/2025
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura ibikoresho bikoreshwa mu buzima muri Afurika y’Epfo, cyatangaje ko muri iki Gihugu hagiye gutangizwa itangwa ry’umuti...

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

by radiotv10
27/10/2025
0

Paul Biya w’imyaka 92 yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ibintu byakurikiwe n’imvururu z’abashyigikiye Issa Tchiroma Bakary wemeza ko ari we...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi
MU RWANDA

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

by radiotv10
29/10/2025
0

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
Nyamagabe: Uruganda rw’abashinwa rwashyize mu kaga ubuzima bwe none arasaba ubuyobozi kubyinjiramo

Nyamagabe: Uruganda rw’abashinwa rwashyize mu kaga ubuzima bwe none arasaba ubuyobozi kubyinjiramo

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru ashobora kuryohera Abanyarwanda ku mukino w’Amavubi wazamuye impaka

Amakuru ashobora kuryohera Abanyarwanda ku mukino w’Amavubi wazamuye impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.