Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Antonio Conte wagaragaje umujinya w’umuranzuzi nyuma yo gutsindwa aravugwaho amakuru atunguranye

radiotv10by radiotv10
27/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Antonio Conte wagaragaje umujinya w’umuranzuzi nyuma yo gutsindwa aravugwaho amakuru atunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza w’Umutaliyani Antonio Conte uherutse kugaragaza umujinya udasanzwe nyuma yuko ikipe yatozaga ya Tottenham Hotspur itsinzwe mu buryo butunguranye, yamaze gutandukana n’iyi kipe mu bwumvikane bw’impande zombi.

Antonio Conte yavuye muri Tottenham nyuma yo kunenga abakinnyi be yivuye inyuma ubwo bari bamaze kunganya na Southampton ibitego 3-3.

Muri uwo mukino tariki 18 Werurwe 2023, Tottenham yari yatsinze Southampton ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, ibitego 3-1, habura iminota 13 gusa ngo umukino urangire, iza kuyishyura nyuma yo kwinjizwa ibitego 2, harimo icyabonetse kuri penalty mu minota y’inyongera.

Byatumye Tottenham itakaza amanota 2 ndetse bituma ikomeza kugorwa cyane no kuba yazasoreza mu mwanya mwiza watuma ikina imikino ya UEFA Champions League y’umwaka utaha.

Umutoza Conte, nyuma y’uwo mukino, yagaragaje uburakari budasanzwe, aza no kubyerekana mu kiganiro n’itangazamakuru. Ibi byatumye abenshi babona ko akazi ke ko gutoza ikipe ya Tottenham kari mu marembera.

Antonio Conte yatangiye gutoza Tottenham mu kwezi k’Usushyingo 2021 nyuma yo kutitwara neza mu ntangiriro za Shampiyona kwa Nuno Espirito Santo yaje asimbura.

Conte we akaba yari amaze amezi 16 muri iyi kipe ya Tottenham aho yayitoje imikino 76, atsindamo 41, anganya 12, atsindwa 23.

Mauricio Pochettino, Steve Cooper, Roberto De Zerbi, Olivier Glasner na Luis Enrique ni bamwe mu batoza bashobora kuvamo uwamusimbura, gusa Julian Nagelsmann, uherutse kwirukanwa muri Bayern Munich, ni we uri guhabwa amahirwe kurusha abandi.

Umutaliyani Conte, wagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Tottenham muri iki Cyumweru gishize, yari asigaranye amezi 3 ku masezerano ye, aho yahembwaga akayabo ka miliyoni 15 z’ama Pounds ku mwaka, bivuze ko Conte azahabwa imperekeza y’amafaranga asaga miliyoni 4 z’ama Pounds, hatabariwemo ay’abo bakoranaga muri Staff ye.

Christian Stellini ni we uzatoza ikipe ya Tottenham kugeza uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 urangiye, akazaba yungirijwe na Ryan Mason.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + nine =

Previous Post

Muhoozi yateguje abantu igitaramo cy’imbaturamugabo kireba Abanyarwanda n’Abanya-Uganda

Next Post

Umunyadushya DavisD. akomeje urugendo rwo gutaramira EAC yose yigarurire abakunzi mu karere

Related Posts

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

by radiotv10
31/10/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b'iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite...

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore
MU RWANDA

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyadushya DavisD. akomeje urugendo rwo gutaramira EAC yose yigarurire abakunzi mu karere

Umunyadushya DavisD. akomeje urugendo rwo gutaramira EAC yose yigarurire abakunzi mu karere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.