• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Antonio Conte wagaragaje umujinya w’umuranzuzi nyuma yo gutsindwa aravugwaho amakuru atunguranye

radiotv10by radiotv10
27/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Antonio Conte wagaragaje umujinya w’umuranzuzi nyuma yo gutsindwa aravugwaho amakuru atunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza w’Umutaliyani Antonio Conte uherutse kugaragaza umujinya udasanzwe nyuma yuko ikipe yatozaga ya Tottenham Hotspur itsinzwe mu buryo butunguranye, yamaze gutandukana n’iyi kipe mu bwumvikane bw’impande zombi.

Antonio Conte yavuye muri Tottenham nyuma yo kunenga abakinnyi be yivuye inyuma ubwo bari bamaze kunganya na Southampton ibitego 3-3.

Muri uwo mukino tariki 18 Werurwe 2023, Tottenham yari yatsinze Southampton ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, ibitego 3-1, habura iminota 13 gusa ngo umukino urangire, iza kuyishyura nyuma yo kwinjizwa ibitego 2, harimo icyabonetse kuri penalty mu minota y’inyongera.

Byatumye Tottenham itakaza amanota 2 ndetse bituma ikomeza kugorwa cyane no kuba yazasoreza mu mwanya mwiza watuma ikina imikino ya UEFA Champions League y’umwaka utaha.

Umutoza Conte, nyuma y’uwo mukino, yagaragaje uburakari budasanzwe, aza no kubyerekana mu kiganiro n’itangazamakuru. Ibi byatumye abenshi babona ko akazi ke ko gutoza ikipe ya Tottenham kari mu marembera.

Antonio Conte yatangiye gutoza Tottenham mu kwezi k’Usushyingo 2021 nyuma yo kutitwara neza mu ntangiriro za Shampiyona kwa Nuno Espirito Santo yaje asimbura.

Conte we akaba yari amaze amezi 16 muri iyi kipe ya Tottenham aho yayitoje imikino 76, atsindamo 41, anganya 12, atsindwa 23.

Mauricio Pochettino, Steve Cooper, Roberto De Zerbi, Olivier Glasner na Luis Enrique ni bamwe mu batoza bashobora kuvamo uwamusimbura, gusa Julian Nagelsmann, uherutse kwirukanwa muri Bayern Munich, ni we uri guhabwa amahirwe kurusha abandi.

Umutaliyani Conte, wagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Tottenham muri iki Cyumweru gishize, yari asigaranye amezi 3 ku masezerano ye, aho yahembwaga akayabo ka miliyoni 15 z’ama Pounds ku mwaka, bivuze ko Conte azahabwa imperekeza y’amafaranga asaga miliyoni 4 z’ama Pounds, hatabariwemo ay’abo bakoranaga muri Staff ye.

Christian Stellini ni we uzatoza ikipe ya Tottenham kugeza uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 urangiye, akazaba yungirijwe na Ryan Mason.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Muhoozi yateguje abantu igitaramo cy’imbaturamugabo kireba Abanyarwanda n’Abanya-Uganda

Next Post

Umunyadushya DavisD. akomeje urugendo rwo gutaramira EAC yose yigarurire abakunzi mu karere

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umunyadushya DavisD. akomeje urugendo rwo gutaramira EAC yose yigarurire abakunzi mu karere

Umunyadushya DavisD. akomeje urugendo rwo gutaramira EAC yose yigarurire abakunzi mu karere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.