Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Naba nahingiye 1.000Frw aho kugura ibijumba nkagura igi?- Imirire myiza n’imibereho birahanganye

radiotv10by radiotv10
04/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Naba nahingiye 1.000Frw aho kugura ibijumba nkagura igi?- Imirire myiza n’imibereho birahanganye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) gishishikariza ababyeyi gahunda y’igi rimwe kuri buri mwana, bamwe mu babyeyi bavuga ko iyi gahunda igoye kuko n’imibereho yo muri iki gihe itoroshye, bakavuga ko bataba baciye incuro ngo babone n’amafaranga yo kugura amagi.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, bavuga ko kubona igi buri munsi bigoye kuko nk’abatagira inkoko batapfa kubona amafaranga yo kugura amagi ya buri munsi.

Umubyeyi wo mu Kagari ka Nyarunyinya mu Murenge wa Murambi ufite abana b’impanga bagaragaweho imirire mibi, avuga ko hari n’ubwo ashobora kumara ukwezi atagaburiye abana be amagi kuko atoroye inkoko.

Agira ati “Amagi arahenda, ikindi nta n’inkoko ntunze ngo mvuge ngo nayabaha hari ighe n’ukwezi gushira ntayo bariye cyangwa abiri agashira ntaryo bariye, basubiye inyuma umwe ari mu mutuku undi ari mu muhondo.”

Si we gusa ugaragaza imbogamizi yo kutagira inkoko nk’imbogamizi yo kubonera abana amagi ya buri munsi, kuko hari abandi bavuga ko bakorera amafaranga igihumbi (1 000 Frw) ku munsi ariko bakagura ibijumba akaba ari byo abana barya.

Ati “Nk’ubu igi riragura amafaranga ijana na mirongo itanu (150Frw), ubu se nahingira igihumbi (1000) nkabura kukiguramo imifungo y’ibijumba ngo ngiye kugura amagi?”

Macara Faustin ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) avuga ko igi rifite umwihariko mu ntungamubiri kandi rikaba ikiribwa cyakoroha kuboneka ku b’amikoro macye, ngo hari gahunda yo kuboroza inkoko kugira ngo nabo babone amagi yo guha abana.

Agira ati “Igi rigira umwihariko wo kugira intungamubiri za protein. Turishyize mu igaburo ry’umwana buri munsi, byagagabanya kugwingira kw’abana, hari gahunda yo koroza abaturage inkoko kugira ngo amagi aboneka abana bayarye.”

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, igaragaza ko abana barya amagi buri munsi bakiri bacye cyane kuko ubu bangana na 7,7%. uyu mubare nubwo ukiri hasi ariko wiyongereyeho 3.7% ugereranyije no mu mwaka wa 2015 kuko icyo gihe abana baryaga amagi buri munsi bari 4%.

Igi ni ryiza ku mirire y’umwana

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − three =

Previous Post

Rwamagana: Uwari umaze imyaka 15 bazi ko aba muri Uganda basanze umurambo we mu musarani

Next Post

Hatangajwe ingingo nyamukuru zigenza Perezida William Ruto ugenderera u Rwanda bwa mbere

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ingingo nyamukuru zigenza Perezida William Ruto ugenderera u Rwanda bwa mbere

Hatangajwe ingingo nyamukuru zigenza Perezida William Ruto ugenderera u Rwanda bwa mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.