Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TOKYO 2020: Richard Carapaz yatwaye isiganwa ry’imikino Olempike, Mugisha Moise arakomereka

radiotv10by radiotv10
24/07/2021
in SIPORO
0
TOKYO 2020: Richard Carapaz yatwaye isiganwa ry’imikino Olempike, Mugisha Moise arakomereka
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Equador, Richard Antonio Carapaz w’imyaka 28 niwe watwaye intera ya kilometero 234 (234 Km) mu mikino Olempike ya 2020 iri kubera i Tokyo mu Buyapani akoresheje 6h05’26” mu gihe Wout Van Aert (Belgium) yakoresheje 6h06’33” ku mwanya wa kabiri naho Tadej Pogacar (Slovania) aba uwa gatatu kuko yakoresheje ibihe bimwe na Van Aert.

Tokyo Olympics: Richard Carapaz beats Tour de France champ Tadej Pogacar  for gold - Sports Illustrated

Richard Antonio Carapaz atsinda ibilometero 234 bya Tokyo 2020

Amakuru ava i Tokyo avuga ko Mugisha Moise utabashije gusoza isiganwa rya kilometero 234 yahuye n’impanuka ubwo yari amaze kugenda kilometero 140 aragwa. Uyu musore yakomeretse ku mutwe ku buryo byabaye ngombwa ko bamudoda.

Bigendanye n’uburyo isiganwa ryasorejwe muri sprint, abakinnyi umunani baje inyuma ya Richard Carapaz bose baje banganya ibihe (6h06’33”).

Mugisha Moise mbere y’uko isiganwa ritangira

Ni isiganwa ryatangiye abakinnyi badacungana kuko abakinnyi batanu barimo; Aular, Dlamini, Grosu, Kukrle na Peter Sagan bari imbere kuva isiganwa rigihaguruka kugeza ubwo byaje guhinduka basigaje ibilometero 32 aribwo abakinnyi barimo; Tadej Pogacar, Bettiol, McNulty, Uran, Woods na Kwiatkowski bahise bafata urugendo bayoboye.

Habura ibilometero 12 nibwo Wout Van Aert yakoze ukwataka gukomeye ashaka kwigobotora ngo agende wenyine abigeraho ajya imbere.

Habura ibilometero bitandatu, Richard Carapaz nawe yahise afata icyemezo akora ubusatirizi (attack) byatumye McNulty asigara bituma Richard Carapaz na Tadej Pogacar basigarana imbere bihanganiye ukwabo.

Habura ikilometero kimwe n’igice (1,5 Km) nibwo Richard Antonio Carapaz yigaranzuye Tadej Pogacar arinda amutanga ku murongo. Richard Carapaz atsinda isiganwa riba rikomeye cyane nyuma yo kuba yaratwaye Giro d’Italia ya 2019.

Isiganwa ryaranzwe na sprint mu musozo waryo

Muri iri siganwa ry’imikino iri gukinwa ku nshuro ya 32, u Rwanda rwari rufitemo Mugisha Moïse, umukinnyi rukumbi usiganwa ku magare uri mu Banyarwanda batanu bitabiriye Imikino Olempike ya Tokyo 2020. Gusa, uyu musore w’imyaka 23 ntiyahiriwe kuko ari mu bakinnyi 41 batasoje isiganwa nyuma yo gukora impanuka nk’uko byagenze no ku bandi barimo Umwongereza Geraint Thomas n’Umubiligi Greg Van Avermaet watwaye umudali wa Zahabu mu 2016.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + seven =

Previous Post

MADGASCAR: Batandatu bacyekwaho kugerageza kwica perezida bamenyekanye

Next Post

Jamel Eddine Neffati yagizwe umutoza wungirije muri APR FC asimbura Paul Pablo Morchón

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Jamel Eddine Neffati yagizwe umutoza wungirije muri APR FC asimbura Paul Pablo Morchón

Jamel Eddine Neffati yagizwe umutoza wungirije muri APR FC asimbura Paul Pablo Morchón

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.