Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rutahizamu w’ikipe ikunzwe mu Rwanda ayisohotsemo urugamba rugeze ahakomeye

radiotv10by radiotv10
04/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rutahizamu w’ikipe ikunzwe mu Rwanda ayisohotsemo urugamba rugeze ahakomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu Moussa Camara wakiniraga ikipe ya Rayon Sports iri mu zihanganira igikombe cya Shampiyona igeze mu mahina, agiye kuyivamo, yerecyeze mu ikipe yo muri Jordanie.

Uyu Mukinnyi ukomoka muri Mali, agiye kwerecyeza mu ikipe ya AL-SALT Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Jordanie.

Moussa Camara amaze iminsi yohererejwe ibaruwa imutumira kuzajya gukinira iyi kipe iri ku mwanya wa 8 muri shampiyona y’iki Gihugu ikinwa n’amakipe 12, ikaba igeze ku munsi wa 22 bivuze ko ibura imikino 2 ngo isozwe.

Moussa Camara w’imyaka 28, yageze muri Rayon Sports muri Kanama umwaka ushize wa 2022 ahita asinya amasezerano  y’umwaka umwe, nyuma yo kuyigarukamo cyane ko yari yarayikiniye mu mwaka w’imikino wa 2016-2017.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023, amaze gutsindira Rayon Sports igitego 1 muri Shampiyona, ndetse n’ibitego 5 mu mikino ya gicuti.

Amakuru agera kuri RADIOTV10, avuga ko uyu rutahizamu ashobora gutangwaho ibihumbi 70$ (Miliyoni 70 Frw).

Mu ibaruwa yohererejwe uyu mukinnyi dufitiye kopi, igaragaza ko mu gihe yaba amaze gukora ibizamini bigaragaza ko ari muzima, yagera muri Jordanie agahita anatangira akazi ku itariki ya 1 Kamena 2023.

Usibye ikipe ya Rayon Sports amaze gukinira mu bihe bibiri bitandukanye, yanakiniye andi makipe arimo AS Bamako yo muri Mali iwabo, CS Hammam-Lif yo muri Tunisie, MO Béjaïa yo muri Algérie na Ismaily yo mu Misiri.

J. Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Muri Congo habaye ibyago byatewe n’impamvu y’amayobera byasize urujijo ku buzima bw’abantu

Next Post

Perezida Kagame yavuze icyatumye habaho impinduka nziza mu gushaka umuti w’ibyo muri Congo

Related Posts

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

by radiotv10
31/10/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b'iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite...

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo
MU RWANDA

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

by radiotv10
05/11/2025
0

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

05/11/2025
MTN Rwanda Surpasses 8 Million Subscribers and Accelerates Digital Inclusion Through Innovative Smartphone Initiatives

MTN Rwanda Surpasses 8 Million Subscribers and Accelerates Digital Inclusion Through Innovative Smartphone Initiatives

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yavuze icyatumye habaho impinduka nziza mu gushaka umuti w’ibyo muri Congo

Perezida Kagame yavuze icyatumye habaho impinduka nziza mu gushaka umuti w’ibyo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.