Amadini yagaragarijwe aho agomba kwikubita agashyi kugira ngo atange umusanzu ushyitse mu Kwibuka29

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango wa Rabagirana Ministries wasabye amadini n’amatorero kongera imbaraga mu nyigisho n’ibikorwa byo komora ibikomere ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yakunze kubigaragazamo intege nke.

Uyu muryango Rabagirana Ministries ukora ibikorwa by’isanamitima yigisha ubumwe n’ubwiyunge, mu kiganiro ubuyobozi bw’uyu muryango bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 06 Mata, bwagaragaje icyo amadini n’amatorero akwiye gukora.

Izindi Nkuru

Rabagirana Minisitiries isanzwe ikora ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge aho ihugura abarokotse Jenoside ku bijyanye n’isamamitima kugira ngo bibafashe gukira ibikomere batewe nayo bityo bere guheranwa n’agahinda, inahugura kandi abakoze Jenoside bafunguwe ikabigisha ndetse bagasaba imbabazi abo bayikoreye.

Uyu muryango kandi uvuga ko mu bikorwa by’isanamitima, bakoze umusozi w’ubumwe uherereye mu Kagari ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro warahurijweho abantu batandukanye bagiye bava hirya no hino mu Gihugu ndetse no hanze yacyo kongeraho abaharokokeye Jenoside n’abayikoze bafunguwe abo bose bakaba barahawe amahugurwa ku bumwe n’ubwiyunge.

Dr Pasiteri Joseph Nyamutera, umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries ashishikariza abanyamadini gukomeza gushyiramo imbaraga mu kwigisha abantu urukundo n’amahoro kandi bakabwira abantu ukuri uko kuri batabiciye hejuru, bakabihuza n’ijambo ry’Imana.

Yagize ati “Amadini n’amatorero bongere imbaraga mu nyigisho z’isanamitima. Haracyarimo ibintu abantu bakwiriye kuvugurura nko kuzamura ibikorwa by’isanamitima kuko biracyari bicye, cyane cyane mu gihe cy’icyunamo, turacyabona amatorero amwe abura icyo gukora.”

Yakomeje agira ati “Rimwe na Rimwe twashishikariza abakirisitu kujya mu biganiro mu bikorwa byo kwibuka, byo gushyingura ugasanga bamwe mu bayobozi b’Amatorero n’amadini ntibabyumva neza.”

Dr Pasiteri Joseph Nyamitera yasoje agenera abantu ubutumwa nyamukuru aho yavuze ko bifashishije amagambo agaragara mu gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeri ibice 36:26 aho hagira hati ”Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.”

Uyu muyobozi akomoza kuri ibi byanditswe yasabye abantu kwemerera Imana ikabaha imitima mishya yuzuye ubumwe ndetse n’urukundo kuko usanga ari byo bari babuze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru