Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umugore w’umukinnyi w’ikirangirire watse gatanya asaba kugabana imitungo ibyamubayeho bisa nko gukubitwa n’inkuba

radiotv10by radiotv10
14/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Umugore w’umukinnyi w’ikirangirire watse gatanya asaba kugabana imitungo ibyamubayeho bisa nko gukubitwa n’inkuba
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’umukinnyi Achraf Hakimi ukinira Paris Saint Germain, wamujyanye mu nkiko yaka gatanya, asaba ko bagabana imitungo, yizeye ko azahabwa arenga Miliyari 70Frw, yamenyeshejwe ko imitungo yose y’uyu mukinnyi yanditse ku mubyeyi we.

Uyu mukinnyi w’Umunya-Maroc yari yasize umugore we, Hiba Abouk amusiga amaramasa nyuma yuko binjiye mu rugendo rwo guhabwa gatanya.

Uyu mugore wa Hakimi yahise atanga ikirego mu rukiko asaba ko babaha gatanya yemewe n’amategeko, ndetse bakagabana imitungo ye.

Gusa Urukiko rwamenyesheje uyu mugore ko umugabo we nta mutungo n’umwe atunze kuko imitungo ye yose yanditse kuri nyina, bityo ko mu buryo bw’amategeko nta mutungo n’umwe Hakimi afite.

Uyu mugore Hiba Abouk w’imyaka 36 uruta kure umugabo we kuko afite imyaka 24, yamujyanye mu rukiko yizeye ko azahabwa miliyoni 70 z’ama-Pounds (arenga Miliyari 70 Frw) ariko akubitwa n’inkuba kuko yasanze umugabo we nta mutungo n’umwe afite.

Uwakurikiranye urubanza rwa gatanya rw’aba bombi, yagize ati “Umugore wa Ashraf Hakimi yajyanye mu rukiko ikirego cya gatanya asaba ko bazagabana imitungo bakayibagabanyiriza mu rukiko.

Yakomeje agira ati “Ubwo gatanya yashyirwaga mu bikorwa, bombi bemeranyijwe kugabana imitungo, ariko byaje kugaragara ko Ashraf Hakimi nta mitungo agira ndetse nta na konti ya banki agira. Hashize igihe Ashraf Hakimi yarandikishije imitungo ye kuri Mama we.”

Hakimi ukinira PSG imuhemba miliyoni 1 € (arenga Miliyari 1 Frw) ku kwezi, na yo 80 % yayo ajya kuri konti y’umubyeyi we.

Yatangiye gukundana n’uyu mugore we muri 2018 ubwo yari afite imyaka 19 mu gihe uyu mugore we yari afite imyaka 31.

Hakimi wafashije ikipe y’Igihugu cye ya Maroc kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi, yari amaze iminsi ashinjwa gufata ku ngufu umugore amufatiye iwe ubwo umugore we n’umuryango we bari baragiye i Dubai.

Hakimi asanzwe ari inshuti ikomeye n’umubyeyi we

RADIOTV10

Comments 1

  1. Valens says:
    3 years ago

    Nonex aho Dubai baribagiye gukora iki??
    Ubundi ndacyeka abagabo bose bakabaye barebera kuri Hâkimi.
    Aramwemeje kbs. Buriya rero kuva 2019 yumvaga intego yiwe aruko igihe kizagera akamuriraho utwe??🤣🤣🤣

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 17 =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe ukunze gukoresha Twitter mu Rwanda wari ufunze

Next Post

Ikibazo gihangakishije Abaturarwanda muri iki gihe cyatanzweho ubutumwa bari bategereje

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikibazo gihangakishije Abaturarwanda muri iki gihe cyatanzweho ubutumwa bari bategereje

Ikibazo gihangakishije Abaturarwanda muri iki gihe cyatanzweho ubutumwa bari bategereje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.