Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kwibuka29-Nyange: Hahishuwe ibindi bigaragaza urwango Padiri Seromba yangaga Abatutsi

radiotv10by radiotv10
18/04/2023
in MU RWANDA
0
Kwibuka29-Nyange: Hahishuwe ibindi bigaragaza urwango Padiri Seromba yangaga Abatutsi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwo hibukwaga inzirakarengane z’Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Nyange mu Karere ka Ngororero, bakayisenyerwaho, hongeye kugarukwa ku rwango Padiri Seromba Athanase yagiriraga Abatutsi, hahishurwa ko rwamuranze kuva cyera ndetse ko yabaye Padiri Mukuru abanje kwirukanisha uwari kuri uwo mwanya wari Umututsi. 

Tariki 16 Mata buri mwaka, hibukwa Abatutsi barenga 2 000 biciwe muri Kiliziya yari Paruwasi Gatulika ya Nyange, ku itegeko ryatanzwe na Padiri Seromba Athanase wari Padiri mukuru.

Ubwo hakorwa umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri iyi Kiliziya, Rwamasirabo Aloys wari muri iyo kiliziya mbere y’iminsi ibiri ngo isenywe, avuga ko habanje gukoreshwa ibindi bitero ariko abari bahungiye mu kiliziya bakagerageza gusubiza inyuma abicanyi.

Yavuze ko nyuma abicanyi bagiye gutira imashini yakoraga umuhanda akaba ari yo bakoresha basenya inzu y’Imana yari yahungiyemo Abatutsi bagera ku 2000.

Agira ati “barabanje bateramo za gerenade, bazana esanse baratwika byanga gushya bazana ibyo bita dinamike baraturitsa, nabwo biranga bajya gutira imashini n’amakamyo byakoraga umuhanda, kuri 16 nyuma ya saa sita nibwo imashini yatangiye guhirika kiliziya, padiri Seromba yaravuze ngo bahere mu isakirisitiya.”

Kamanzi Inocent wabanye na Padiri Seromba mbere yo mu 1994, avuga ko na mbere uyu Musaseridoti yaranzwe no kwanga Abatutsi, kuko no kugira ngo abe Padiri mukuru yabanje kumenesha uwari umukuriye amuziza ko ari Umututsi.

Ati “Buriya mureba ntabwo padiri Seromba yari Padiri mukuru. Yabaye we kuko Padiri Karangwa Straton wari Padiri mukuru yamuhungiye ku Nyundo kwa Musenyeri kubera kumutoteza.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, na we avuga ko mu mwaka wa 1973 ubwo Seromba yari mu iseminari ya Nyakibanda nabwo yaranzwe no gutoteza Abatutsi.

Ahari kiriziya yasenyeweho inzirakarengane zigera ku 2 000, ubu hubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, rushyinguyemo ruruhukiyemo inzirakarengane 7 856 zishwe muri Jenoside.

Padiri Seromba wagize uruhare rukomeye muri Jenoside, yaje guhungira mu Butaliyani akomeza ubupadiri nyuma yo guhindura amazina akiyita Atanasio Sumba bura, yaje guhamywa icyaha cya Jenoside n’Urukukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rumukatira igifungo ari kurangiriza mu Benin.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 2 =

Previous Post

Andi makuru yahise amenyekana ku itsinda ry’abagore b’ikimero ryanyeganyeje imbuga nkoranyambaga

Next Post

IFOTO: Perezida Ndayishimiye yasuye abahinzi yanga kugenda atabahaye umubyizi

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Perezida Ndayishimiye yasuye abahinzi yanga kugenda atabahaye umubyizi

IFOTO: Perezida Ndayishimiye yasuye abahinzi yanga kugenda atabahaye umubyizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.