Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye amakuru arambuye ku ifatwa rya Gen Bunyoni wahoranye igitinyiro mu Burundi

radiotv10by radiotv10
24/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hamenyekanye amakuru arambuye ku ifatwa rya Gen Bunyoni wahoranye igitinyiro mu Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

General Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari umusirikare w’icyubahiro mu Burundi akaba yaranabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, ubu ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatirwa aho yari yihishe.

Ishakishwa rya Bunyoni ryavuzwe cyane mu cyumweru twaraye dusoje, nyuma yuko urugo rwe rusatswe na Polisi y’u Burundi ifatanyije n’inzego z’iperereza.

Nyuma haje kuvugwa ko ari gushakishwa ngo atabwe muri yombi, ariko ko yabuze, ndetse habanza no kuvugwa ko ashobora kuba yaratorotse Igihugu agahungira mu Bihugu birimo Tanzania na Zambia.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ni bwo havuzwe ko yaba yafashwe, ndetse bikaba byanemejwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi, Sylvestre Nyandwi.

Mu itangazo ryatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023, yatangaje ko General de Police Alain Guillame Bunyoni yafashwe ku ya 21 Mata 2023, agafatirwa aho yari yihishe.

Mu butumwa bw’uyu Mushinjacyaha Mukuru w’u Burundi, yavuze ko ari we washyizeho impapuro zo guta muri yombi Bunyoni, nyuma yuko Polisi ya kiriya Gihugu igiye gusaka iwe, ikahasanga ibigize ibyaha, ariko we akabura.

Iri tangazo rigira riti “Isaka ryarabaye ariko Polisi yari yahawe izo nshingano yasanze General de Police Alain Guillame Bunyoni atakiri mu rugo iwe. Nibwo Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika yahise asohota impapuro zo kumushakisha.”

Bunyoni uri mu basirikare bahoranye icyubahiro gihebuje mu Burundi, akaba yaranayoboye Polisi y’iki Gihugu, yafatiwe muri Komini Kabezi mu Ntara ya Bujumbura mu gace ka Nyamuzi, aho yari yihishe.

General Alain-Guillaume Bunyoni yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, muri Nzeri umwaka ushize wa 2022, nyuma y’igihe hari hamaze iminsi hanugwanugwa ko ashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali n’ikimuzanye gihita kibukwa

Next Post

Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Related Posts

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

by radiotv10
15/10/2025
1

Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, anatangaza ko cyinjiye...

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

by radiotv10
15/10/2025
0

Umujyi wa Dubai urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha, umushinga umwe n’uherutse kumurikwa mu...

Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

by radiotv10
15/10/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, bakozanyijeho mu mirwano yabereye muri Teritwari ya...

Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

by radiotv10
15/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko nyuma y’amasaha macye basinyanye amasezerano i Doha agamije...

IZIHERUKA

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho
MU RWANDA

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

16/10/2025
Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

16/10/2025
Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.