Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hafashwe aba mbere bakekwaho uruhare mu kibazo cyagarutsweho n’Abaturarwanda benshi

radiotv10by radiotv10
25/04/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko hafashwe aba mbere bakekwaho uruhare mu kibazo cyagarutsweho n’Abaturarwanda benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Polisi y’u Rwanda isabye insoresore zijanditse mu bujura, kubihagarika, yafashe itsinda ry’abasore batanu bakekwaho ibi bikorwa bafashwe nyuma yuko hafashwe umwe akavuga abo bakorana, bose bananyuze mu kigo ngororamuco.

Iri tsinda ry’abasore batanu ryeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bushikuza no gukomeretsa bakoraga mu masaha y’ijoro ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Ibyaha bashinjwa bishingiye ku bujura bwabaye mu gicuku cyo ku ya 10 Mata 2023, ubwo hari abaturage batezwe n’abajura mu muhanda Rwandex-Sonatubes bakabambura telefone n’amafaranga bakanabakomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko aba bakekwaho ubujura bafashwe mu bihe binyuranye nyuma yuko Polisi ihawe amakuru n’umuturage wageze ahakorewe ubu bujura ubwo bwabaga.

Yagize ati “Mu iperereza ryakozwe haje gufatwa umwe muri abo bajura, aza kutugeza ku bandi bafatanyaga, bagenzi be batatu na bo bafatirwa mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, mu gihe undi umwe yaje gufatirwa mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi aho yari yacikiye nyuma y’ubwo bujura.”

CIP Twajamahoro yavuze kandi ko aba basore bose bafatiwe muri ubu bujura, banaciye mu kigo ngororamuco, ariko ko bigaragara ko batahindutse ngo basubire ku murongo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali kandi yaboneyeho kwibutsa ababyeyi guha uburere buboneye abana babo, kuko abishora mu bikorwa nk’ibi by’ubujura, abenshi babiterwa no kuba batarabonye uburere buhagije.

Rubera Prince wagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iri tsinda ry’ubujura, yavuze ko ubwo we na bagenzi be bari batashye bari mu muhanda uturuka Sonatubes werecyeza Rwandez, babonye umuntu wari uri gutabaza muri icyo gicuku, bakajya kumutaraba ariko abo bajura bakabatera amabuye.

Yagize ati “Badutera amabuye rimwe rimena ikirahuri cy’imodoka, cyakora ku bw’amahirwe uwo bamburaga ahita yiruka arabacika, dusubira inyuma tujya gutabaza Abapolisi bo mu muhanda, tugarukanye na bo dusanga bagiye.”

Yavuze ko Polisi yahise ibyinjiramo bagashakisha abagize uruhare muri ubwo bujura, none bakaba barafashwe, akaboneraho gushimira uru rwego.

Ati “Birababaje kuba batinyuka kwambura umuntu amatara yaka, hagira ujya no gutabara bakamwataka. Ni ibintu bimaze iminsi ariko turashimira Polisi y’u Rwanda ku mbaraga irimo kubishyiramo, abenshi mu bajura bakagenda bafatwa.”

Ikibazo cy’ubujura nk’ubu kimaze iminsi kigarukwaho n’Abaturarwanda benshi, cyanatumye Polisi y’u Rwanda ibahumuriza inabizeza ko igiye kugihagurukira.

Mu butumwa Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera aherutse kugenera insoresore zijanditse muri ibi bikorwa, yamenyesheje ko Polisi yamaze kumenya aho abo bantu baba bari, bityo ko igiye kubafata.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Urujijo ku mirambo y’abambaye gisirikare ikomeje kuboneka ku mupaka w’u Burundi na DRCongo

Next Post

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakoreye Muhoozi ibirori by’isabukuru byaranzwe n’ibyishimo (AMAFOTO)

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakoreye Muhoozi ibirori by’isabukuru byaranzwe n’ibyishimo (AMAFOTO)

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakoreye Muhoozi ibirori by’isabukuru byaranzwe n’ibyishimo (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.